Rutsiro: N’ubwo ari umukobwa ntaterwa ipfunwe n’umwuga wo kogosha
Uwizeyimana Marie w’imyaka 21 utuye mu kagali ka Teba mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro atangaza ko gukora umwuga wo kogosha bitamutera ipfunwe bitewe n’uko ari umwuga nk’uwundi.
Biragoye kubona abakobwa cyangwa abagore bakora uyu mwuga bitewe n’uko cyera wakorwaga n’abagabo gusa ariko Uwizeyimana we yahisemo kujya mu ishuri ryigisha imyuga riherereye i Congo-Nil akaba yarize igihe kingana n’umwaka umwe.

Uyu mwuga nubwo awukora akorera undi muntu bakaba bagabana amafaranga yakoreye ku munsi dore ko ngo akorera amafaranga ari hagati ya 1000 na 2000 akaba avuga ko yihaye intego ko mu myaka ibiri azaba yikorera.
Uretse kogosha umusatsi Uwizeyimana yanize guca inzara no gusuka imisatsi akaba avuga ko yumva bizamugirira akamaro kuko namara kwikorera ashobora no kuzakora indi mishinga ayikesha umwuga wo kogosha.

Zimwe mu mbogamizi uyu mukobwa ahura nazo ni nko gucibwa intege n’abantu batuye aho akorera kuko ngo bagifite imyumvire y’uko nta mukobwa cyangwa umudamu ukwiye kogosha gusa we ngo ntacyo bimubwira kuko yabyiyemeje kubikora.
Aho yogoshera akoresha imashini ebyiri, intebe ebyiri ndetse akaba afite na radio akaba ngo yitegura kugura na televiziyo.

Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwuga wo kogosha n’umwuga abantu Bose bakora kui ntage ndabikeneye cyan kuko aribyo nakuze nkunda,,, nshyigikiyr abagore n’abakobwa bihagiye umurimo wo kogosha.. notes Bishop ntuye mu Gatsata ndifuza kwiga kogosha murakoze Imana ibari de?
buri wese atagize icyo asuzugura yatera imbere kandi nkeka ko kogosha atari umwunga usebetse kuko nzi benshi wakijije