Rutsiro: Huzuye inyubako y’amacumbi itwaye asaga miliyoni 46
Paruwasi ya Crête Congo Nil yujuje inyubako y’amacumbi yahawe izina rya “Cana House” kikaba ari igikorwa cyakozwe na paruwasi ubwayo mu rwego rwo kwiteza imbere muri gahunda yo kwigira no kwibeshaho, ndetse no kunganira abagenda mu karere ka Rutsiro rimwe na rimwe baburaga aho gucumbika.
Iyo nyubako yuzuye itwaye miliyoni 46 n’ibihumbi 875 n’amafaranga 405 utabariyemo imirimo y’amaboko ijyanye no gusiza ikibanza yakozwe n’abakirisitu. Imiganda y’abakirisitu na yo ibariwemo ngo agaciro k’iyo nyubako kagera muri miliyoni hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Padiri Gilbert Ntirandekura uyobora paruwasi ya Crête Congo Nil avuga ko isoko ya mbere y’ubushobozi bwo kubaka iyo nyubako ari abakirisitu kuko ikibanza ari kimwe mu bikorwa byari bigoranye kugira ngo kibashe kuboneka.

Ngo batekereje iyo nyubako kugira ngo bagire igikorwa gifatika cy’ubukungu cyunganira paruwasi ariko kikanafasha akarere ku bijyanye no gucumbikira abakagendamo baba baturutse hirya no hino, kuko bamwe baburaga aho bacumbika bakajya kurara mu turere twa Karongi na Rubavu.
Ubusanzwe mu karere ka Rutsiro nta hoteli ibonekamo, icyakora hari kuzamurwa inyubako (Guest House) ishobora kuzunganira akarere mu bihe biri imbere.
Padiri Ntirandekura ati “ntabwo ari igitangaza cy’inzu, nta n’icyo twiratana na gitoya kibaho, twebwe icyo tukibonamo ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakirisitu, n’umubyeyi uri kubaka umudugudu we, ntabwo ari ku bwacu”.

Aho i Congo Nil haboneka ingoro y’umubyeyi Bikira Mariya. Umwepisikopi wa mbere wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Aloys Bigirumwami, ni we wategetse ko iyo ngoro ihubakwa mu 1954, bityo abakirisitu gatulika bo muri Diyosezi ya Nyundo bakajya bahateranira kabiri mu mwaka bari hagati y’ibihumbi cumi na bitanu na makumyabiri.
Icyakora no mu yindi minsi isanzwe hakunze kuboneka ba mukerarugendo kimwe n’abandi biganjemo abakirisitu gatulika baba baje muri gahunda z’amasengesho.
Nubwo iyo nyubako idahagije, izajya yunganira abagenda mu gace iherereyemo bakenera aho kurara hameze neza. Ni inyubako ifite ibyumba icumi bigezweho n’uruganiriro. Kwishyura muri ibyo byumba ngo bizajya biterwa n’abantu uko baje, kuko ushaka kuraramo wenyine azajya yishyura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora kubera ko ari ibyumba binini, mu gihe ababikeneye baramuka ari benshi ngo hashobora no kongerwamo ibindi bitanda icyo gihe ibiciro bigahinduka.
Barateganya ko iyo nyubako nshya y’amacumbi yiswe Cana House izaragizwa Papa Yohani Pawulo wa kabiri umaze iminsi abaye umutagatifu.
Iyo nyubako izifashishwa nk’amacumbi ije yiyongera ku yindi nzu mberabyombi imaze iminsi yuzuye aho kuri paruwasi ya Crête Congo Nil ikunze guteraniramo abakirisitu, ikaberamo inama, amahugurwa n’ubukwe.

Paruwasi irimo no kubaka amacumbi y’abanyeshuri b’abakobwa biga ku rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil, kuko ubusanzwe bicumbikiraga mu mazu atandukanye ari mu nkengero z’ikigo bakaba bashobora guhuriramo n’ibibi byinshi.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
biragaragara ko ntawagavuyeho, iyo aba muri bya bigo byamenyereye kunyereza umutungo baba bavuga ko yatwaye miliyoni 200. Bravo Abihayimana.
Bravo kuri icyo gikorwa cyiza,
Ariko ndabona nta bwatsi buhateye cyangwa ibiti byiza bisanzwe biranga ahatuye cyangwa ahakorera ABIHAYIMANA, kuko byakurura ba MUKERARUGENDO
duharanire kugira u rwanda rwiza cynae kuko ubu noneho dufite umwanya wo kubaka. ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza
ibi byose nibyerekana iterambere aho rigeze kandi byerekana ubushake bwantu bwo gutera imbere bafite kandi rwose dufite ubuyobozi bwiza reka rwose twere kubipfusha ubusa , tuve hasi dukore