Rutsiro: Akarere kateje cyamunara ibikoresho by’inyubako z’ibiro

Abantu batandukanye batsindiye kugura ibikoresho by’inyubako y’Akarere ka Rutsiro kuwa kabiri tariki ya 13/01/2015 kubera ko hagiye kubakwa inyubako nshya ijyanye n’igihe aka karere kazakoreramo mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge yabwiye Kigali Today ko iyi cyamunara y’ibikoresho by’iyi nyubako ishaje yakozwe kugira ngo ababiguze basenye babitware ubundi imirimo yo kubaka ibone gutangira, bityo ibiro by’akarere birangire kubakwa muri uyu mwaka wa 2015.

Yagize ati “Nibyo koko ibikoresho by’inyubako y’ibiro by’akarere byashyizwe ku isoko kubera ko dushaka kubaka ibindi kandi ndizera ko uyu mwaka ibiro bishya by’akarere bizaba byabonetse”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro avuga ko ibikoresho by'inyubako y'ibiro by'akarere byagurishijwe ngo haboneke ikibanza bubake ibijyanye n'igihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko ibikoresho by’inyubako y’ibiro by’akarere byagurishijwe ngo haboneke ikibanza bubake ibijyanye n’igihe.

Umwaka ushize ubwo uyu muyobozi w’akarere yaganiraga na Kigali Today yavugaga ko gushaka kubaka ibiro by’akarere bishya ari mu rwego rwo kugendana n’igihe kuko inyubako yari ihari yubatswe mu myaka 35 ishize itagendanye n’igihe, ndetse ko wasangaga abakozi benshi birundanyije mu biro ugasanga iyo nyubako itabakwiye.

Biteganyijwe ko iyi nyubako nshya y’akarere izatangira kubakwa mu kwezi kwa 2 ikazuzura mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka niba ngo nta gihindutse, ikazuzuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari imwe.

Inyubako ishaje nisenywa abakozi bazajya gukorera mu cyumba cy’inama cy’akarere kikazakatwamo ibyumba bitandukanye.

Iyi nyubako ngo ntiyari ijyanye n'igihe ndetse itanakwiriye abakozi b'akarere.
Iyi nyubako ngo ntiyari ijyanye n’igihe ndetse itanakwiriye abakozi b’akarere.

Ibikoresho birimo amadirishya, n’inzugi, amabati, amatafari n’ibindi byashyizwe ku isoko abantu babihaye agaciro ka Miliyoni zisaga 2 ariko hategerejwe umwanzuro wa nyuma wa komite nyobozi ba nyirabyo bakishyura ubundi bakabijyana.

Abakozi n’abaturage b’Akarere ka Rutsiro batangaza ko biteguranye amatsiko menshi kuzabona ibiro by’akarere kabo kubatswe nk’igorofa kubera ko bizaba ari ishema kuribo.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka