Rutsiro: Abadepite basanze hakenewe ingufu nyishi z’amashanyarazi
Abadepite bo muri komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko bavuga ko n’ubwo hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu karere ka Rutsiro, hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo haboneke amashanyarazi ahwanye n’ibikorwa by’iterambere byifuzwa.
Ibi babivuze nyuma y’uruzinduko bagiriye muri ako karere bagamije kureba intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi ndetse no kureba inzitizi zigaragaramo.
Uruzinduko rw’abo badepite mu karere ka Rutsiro barukoreye mu murenge wa Kigeyo ubonekamo ingomero eshatu ari zo Nkora, Kimbiri na Gashashi. Mu byo barebaga harimo ubushobozi bw’izo ngomero ndetse n’inzitizi zigaragaramo.

Bakigera ku rugomero rwa Nkora basobanuriwe ko rufite ubushobozi bwo gutanga kilowatt 500 zishobora kugabanuka cyangwa se zikiyongeraho gato bitewe n’uko imvura n’izuba byabonetse.
Urundi rugomero basuye ni urugomero rwa Gashashi ruri kubakwa mu murenge wa Kigeyo bakaba by’umwihariko ari rwo bari baje kureba kugira ngo bamenye ibibazo byabayemo bigatuma igihe rwagombaga kuba rwaruzuriyeho kitubahirizwa.
Ni urugomero rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa kane umwaka ushize wa 2012 bakaba baragombaga kuba bararangije kurwubaka bitarenze tariki 31/12/2012.

Umutekinisiye witwa Bwere Michael wubakisha urwo rugomero yabwiye abadepite ko urugomero rwatinze kuzura kubera ko aho rwubakwa ari ahantu hagoye kuhageza ibikoresho.
Imvura nyinshi na yo ngo yatumye bamara amezi agera kuri abiri imirimo yarahagaze. Kwemeza igishushanyo mbonera cy’urwo rugomero na byo byaratinze kuko cyagiye gihindurwa kenshi.
Uwo mutekinisiye avuga ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo urwo rugomero ruzaba rwuzuye ndetse rugatangira gukora hagati mu kwezi gutaha kwa kabiri 2013. Nirwuzura ngo ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga kilowatt 800.
Abo badepite basanze icyo gihe ingomero zose hamwe ziboneka mu karere ka Rutsiro zizabasha gutanga ingufu z’amashanyarazi zisaga megawatt ebyiri.

Depite Rwigema Gonzague, visi perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite akaba ari na we wari uyoboye iryo tsinda yavuze ko mu karere ka Rutsiro hakenewe ingufu nyinshi z’amashanyarazi kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.
Ati: “Megawatt ebyiri mu karere si nyinshi ariko si na nkeya, gusa muri rusange hacyakenewe ubushobozi bwinshi mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo iterambere ryifuzwa rizashoboke”.
Nyuma yo kuva mu karere ka Rutsiro, ibikorwa byabo byo kureba imikorere y’ingomero z’amashanyarazi babikomereje mu karere ka Rubavu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ese ni abadepite basobanurirwa n’abaturage? narinziko bo ahubwo bakurikiranira hafi imibereho y’iterambere none nibo ahubwo babisobanurirwa?
Yego ni byiza ariko EWSA ivugurure imikorere kuko usanga abaturage bishyize hamwe bakagira icyo batanga nkuko iba yabibasabye ikabizeza ngo mu kwezi kumwe biraba byatunganye ariko ugasanga imyaka ibiri irashize ntacyo barabamarira kandi mwibuke ko haraho bawingingira abantu bawubahera n’ubuntu. urugero EWSA ENTENE KANOMBE