Rusizi: Umushinga RDIS wamuritse ibyo wakoreye abaturage

Umushinga RDIS ukorera mu itorero ry’Abanglicane mu Rwanda ku nkunga ya Guverinoma ya Scotland, kuwa 28/03/2013, wamuritse ibikorwa by’iterambere wagejeje ku baturage 200 batishoboye mu midugudu ibiri y’akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi.

Ibyo bikorwa byiganjemo ahanini amahugurwa yahawe abahinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, kubungabunga ibidukikije no kunoza imirire hitabwa by’umwihariko ku mitunganyirize y’uturima tw’igikoni.

Umushinga RDIS ufite intego yo gutsura amajyambere no kurwanya ubukene binyuze muri gahunda yo guhugura abaturage uburyo bunoze bwo gutunganya ubuhinzi bwabo no kubungabunga ibidukikije hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Kwizera emmanuel ushinzwe amahugurwa y'abaturage mu mushinga RDIS.
Kwizera emmanuel ushinzwe amahugurwa y’abaturage mu mushinga RDIS.

Mu gihe gito uyu mushinga umaze ukorana n’abaturage b’imidugudu ya Ntwari na Ngoma mu kagari ka Cyangugu, abaturage basaga 200 ubu bafite uturima tw’igikoni dutunganyije neza, barwanyije isuri kuko abenshi muri bo bahawe ibigega bifata amazi yo ku mazu ndetse banahuguwe ku buhinzi bwa kijyambere ku buryo ubu bemeza ko imibereho yabo yahindutse myiza.

Uwari uhagarariye umushinga RDIS ku rwego rw’igihugu muri iryo murikabikorwa, Pasteur Niyindengera Faustin, yavuze ko nubwo amadini n’amatorero afite inshingano nyamukuru yo kwigisha abayoboke bayo ivangiri, ntacyo byatanga baramutse badafite imibereho myiza kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Pasteur Niyindengera yijeje abaturage ko uwo mushinga uzakomeza gutera inkunga abaturage hirya no hino mu yindi midugudu, abasaba kugira ibyo bikorwa ibyabo no gushyira mu ngiro amahugurwa bahabwa kugira ngo mu myaka iri imbere bazabe babasha kwifasha no kwigira.

Musoni Jean Pierre uyobora akagari ka Cyangugu yerekwa bimwe mu bikorwa umushinga RDIS wakoreye mu kagari ke.
Musoni Jean Pierre uyobora akagari ka Cyangugu yerekwa bimwe mu bikorwa umushinga RDIS wakoreye mu kagari ke.

Ku byerekeye uko uyu mushinga umenya ibikorwa byihutirwa uteramo inkunga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyangugu, Musoni Jean Pierre, yavuze ko RDIS ibanza kwegera ubuyobozi bw’akagari bukayereka ahihutirwa abaturage bakeneye inyunganizi.

Yashimye cyane iyo mikoranire myiza kuko hari indi mishinga igira gahunda zo gufasha abaturage ntiyite ku byo bakeneye cyane akenshi ukanasanga ibyihutirwa cyane ataribyo byahereweho.

Uretse muri diyosezi Anglicane ya Cyangugu, umushinga RDIS ukorera muri diyosezi za Shyira, Kigeme na Butare ugafasha abaturage kwikura mu bukene no kwihutisha iterambere ku nkunga ya Leta ya Scotland.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka