Rusizi: Hagiye kubakwa uruganda rwa nyiramugengeri
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof. Silas Lwakabamba, ari kumwe n’izindi ntumwa zo muri minisiteri ayobora basuye imishinga migari igiye kubakwa mu karere ka Rusizi harimo n’uruganda rwa Nyiramugengeri ruzabyazwa amashanarazi angina na MW15 azakoreshwa mu ruganda rwa SIMERWA rukora sima.
Uru ruganda ruzukakwa mu murenge wa Nzahaha biteganyijwe ko ruzuzura mu kwezi kwa 5 umwaka utaha wa 2014, rukazatwara akayabo ka miliyoni 36 z’amadolari.
Prof. Lwakabamba hamwe n’itsinda ry’abayobozi bari bamuherekeje bashimye aho imirimo yo kubaka uru ruganda igeze aho ngo bohereje abakozi mu Bushinwa kunonosora no kwiga ibijyanye no gukoresha nyiramugengeri.
Usibye uru ruganda aba bayobozi basuye ikibuga cy’indenge cya Kamembe aho nacyo ngo kigiye gutangira kwagurwa kikazajya kigwaho indege nini, ikindi cyasuwe ni imihanda igiye kubakwa mu mujyi w’akarere ka Rusizi ibyo bikorwa byose ngo bizaterwa inkunga kugirango byihutishwe.

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Kabahizi Celestin, yishimiye uru ruzinduko kuko ngo bizatuma iyi mishinga yatangijwe muri aka karere yihuta bityo bikagirira akamaro kanini haba mu ntara y’iburengerazuba ndetse n’igihugu muri rusange aha akaba yasabye abaturage kuzabifata neza kuko aribo bizagirira akamaro.
Ibi bikorwa kandi byashimangiwe na Perezida w’igihugu ubwo yaherukaga muri aka karere akaba yarabasabye kubyaza umusaruro umutungo kamere uri mu butaka bw’igihugu cy’u Rwanda cyane cyene mu ntara y’uburengerazuba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi mishinga izahindura byinshi mu bukungu bw’igihugu mu bijyanye n’ingufu,kuko nyiramugengeri urwanda rufite ni nyinshi cyane,ibi bikazanafasha abaturage ba kariya karere kubona akazi kuko nibo bazakoreshwa muri iyi mishinga yose.