Rusizi: Abashoferi b’Abanyarwanda n’Abarundi ntibavuga rumwe
Abakora umwuga wo gutwara imodoka bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barinubira ko iyo bajyanye abagenzi mu Burundi babasoresha kandi iyo Abarundi babazanye abagenzi mu Rwanda batabasoresha.
Abashoferi b’Abanyarwanda bavuga ko Abarundi bakagombye kuzana abagenzi bakabageza ku mupaka Abanyarwanda nabo bakabahafatira babajyana aho bajya mu Rwanda nkuko bigenda ku yindi mipaka.
Abarundi bo bavuga ko bifuza ko n’Abanyarwanda bajya bajyana abagenzi bakabageza mu Burundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Egide Gatera, yemeza ko icyo kibazo kizwi kandi bari baragifatiye ingamba ariko ngo ntibazi impamvu Abarundi bakora ayo makosa. Gusa ngo bagiye kureba ikindi cyakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.
Icyo kibazo ntabwo kireba gusa abatwara imodoka bo mu Rwanda kiranareba abatwara za moto kuko ngo nabo basanga babihomberamo.
Umurenge wa Bugarama uherereye mu majyepfo y’akarere ka Rusizi ukaba uhana imbibi n’ibihugu bibiri: Uburundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|