Ruhango: Umukobwa w’umumotari arahamagarira abandi kwirinda ibishuko baharanira kwikorera

Muhawenimana Maritha, umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, utuye mu murenge wa Ntongwe mu Ruhango aravuga ko akazi k’ubumotaro amaze iby’umweru bibiri atangiye kamuteye ishema kuko kazamuteza imbere, agahamagarira na bagenzi be gushaka umurimo aho kwandagara.

Uyu Muhawenimana yatangiye anyonga igare, akikorera imizigo y’abantu babaga bamutumye. Nyuma yaje kwigira inama nziza, ashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ahereye kuri moto kandi abigeraho n’ubwo avuga ko yarubonye bimugoye.

Uyu mukobwa wabaye imfubyi akiri muto, akaba ndetse arera na barumuna be batandutu, avuga ko yahagaritse amashuri kubera ko atabashaga kubona uko yiga kandi ari we wagombaga kurera abavandimwe be, akaba yariyumvisemo ko agomba gushaka uko yikorera kandi agatera imbere.

Muhawenimana agira abandi bakobwa kureka ingeso mbi bagatekereza icyo gukora badategereje impano.
Muhawenimana agira abandi bakobwa kureka ingeso mbi bagatekereza icyo gukora badategereje impano.

Kuva yabona uruhushya rwo gutwara moto, ubu ngo yabonye moto y’umushoramari akodesha ariko afite intego yo kubona iye mu gihe gito, n’iyo yayifata ku ideni akazayishyura buhoro buhoro. Yabwiye Kigali Today ko afite kandi intego yo gushaka uruhushya rwo gutwara ibindi binyabiziga byo ku rwego rwisumbuyeho.

Muhawenimana yemeza ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto awukunze kuko umufitiye akamaro. Ngo mu gihe amaze ari umumotari, ajya atahana byibura amafaranga ibihumbi birindwi ku munsi.

Yaboneyeho asaba abandi bakobwa kutishora mu ngeso mbi, ahubwo bagatakereza ibyo bakora bibateza imbere kandi ngo birahari byinshi.

Ati “Icyo nabwira bagenzi banjye b’abakobwa, ni uko akenshi bategereza ko ibyo bakeneye bazabihabwa n’abandi, cyane cyane abahungu cyangwa imiryango yabo, ariko hari impano bavanamo ibyago byinshi, birimo gutwara inda batateganyije, indwara zitandukanye, gusuzugurwa n’ibindi. Ariko iyo ubyikuyemo, urakora kandi ukagera ku cyo ushaka kandi ntihagire ugusuzugura.”

Muhawenimana Maritha avuga ko azaruhuka ari uko atwaye n'imodoka.
Muhawenimana Maritha avuga ko azaruhuka ari uko atwaye n’imodoka.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ruhango, Marie Claire Uwumuremyi, avuga ko uyu mukobwa ari urugero rwiza mu bandi bakobwa, asaba abandi bagore n’abakobwa gufatira ingero kuri aba baba bafite intambwa bateye n’icyo bagezeho, kugira ngo nabo bakore bazamukane mu iterambere.

Muvara Eric

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka