Ruhango: Imihanda mito ngo iri mu biteza impanuka

Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu karere ka Ruhango baravuga ko ubuto bw’imihanda bagendamo aribwo butuma kenshi bakora impanuka kubera kuyibyiganiramo.

Aba bashoferi bavuga ko iyo bari mu muhanda bakawuhuriramo ari nka batatu babura uko babisikana bigatuma habaho impanuka.

Muhamed ni umumotari ukorera mu karere ka Ruhango, avuga ko hari igihe umumotari aba ahetse umugenzi, yagera mu ahantu agakubitana n’imodoka imbereye ndetse n’inyuma hagaturuka indi, mu gihe cyo kubisikana ugasanga biragoranye kubera ubuto bw’umuhanda, rimwe na rimwe bigakurura impanuka.

Imihanda mu karere ka Ruhango ngo ni mito kuburyo kuyibisikanamo bigorana.
Imihanda mu karere ka Ruhango ngo ni mito kuburyo kuyibisikanamo bigorana.

Ngizwenimana Fidel we ni umunyonzi, avuga ko hari igihe usanga mu muhanda hari nk’abantu bafite ingorofani bahetse nk’imbaho za metero enye, kubisikana nawe bikaba ikibazo.

Bagasaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bwakora kugirango imihanda yagurwe ndetse bukagira n’amabwiriza butanga ku bantu batwara ibintu mu muhanda bikabangamira abandi.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko kizwi ndetse akemeza ko nk’imihanda iri mu bushobozi bw’akarere bateganya kuyitunganya ari nako bayagura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka