Ruhango: Ikusanyirizo ry’amata rimaze imyaka ibiri ridakora rirahombya aborozi

Nyuma y’imyaka ibiri ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ridakora, aborozi bo muri uwo murenge barasaba ko iryo kusanyirizo yakongera gukora kuko kudakora kwaryo bibatera igihombo.

Aba borozi bavuga ko kuba iri kusanyirizo ryarafunze, hakaba hashize imyaka ibiri, bituma aho bagemura amata ku bacuruzi basanzwe babahenda, ibiciro bakaba babihindagura ku buryo butandukanye ndetse rimwe na rimwe umukamo wabo ukangirika.

Umurenge wa Kinazi usanzwe uzwiho kuba umwe mu mirenge ibamo ubworozi bukomeye bw’inka mu karere ka Ruhango. Ibi ndetse ngo nibyo byatumye minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi ihubaka ikusanyirizo ry’amata.

Iyo kusanyirizo ryubatswe ku nkunga ya Banki Nyafurika igamije iterambere yanyujije mu mushinga PADEBL ku nkunga. Ubu ariko icyo gikorwa cy’iterambere cyarahagaze, abareba iryo kusanyirizo bakavuga ko ryapfapfanye.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick, avuga ko guhagarara kw’iri kusanyirizo byaturutse ku mikorere mibi yaranze koperative yarikoreshaga, akavuga ko bamaze kongera guhuza aborozi ku buryo mu gihe cy’amezi atandatu iri kusanyirizo rizongera gukora neza.

Ubuyobzi bw’umurenge wa Kinazi buvuga ko aborozi bashobora kuzitabira kujya muri koperative nshya ariyo izacunga iri kusanyirizo bagera ku 2000. Iri kusanyirizo ryafashaga aborozi bo mu turere twa Ruhango, Nyanza na Kamonyi bakabona aho bagurishiriza umukamo wabo kandi ukabikwa neza.

Muvara Eric

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka