Rubavu miliyari enye zizakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko hagiye gukoreshwa miliyari zisaga enye mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere, bikazafasha abaturage kuyashyira mu ngo.

Umurenge wa Bugeshi niwo murenge wari utarabona amashanyarazi mu karere ka Rubavu .aho gahunda y’imihigo ivuga ko 2014 niiwo murenge utahiwe. Ariko n’indi mirenge hari ibice bitageramo amashanyarazi ku buryo iyi gahunda nshya ya EWSA n’akarere zizatuma ibice byinshi by’imirenge byegerezwa amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko ibi bikorwa bizashyirwa mu bikorwa akarere gatanze miliyoni zigera kuri 800 mu gihe asigaye azatangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi EWSA.

Bahame ngo uko amashanyarazi yegera abaturage niko ibikorwa by’iterambere byiyongera n’imitekerereze ku baturage ikiyongera kuko uyafite ategereza nicyo kuyakoresha, ngo bituma n’abana babona umwanya wo gukurikira amasomo aho kuryamishwa n’umwijima.

Bugeshi abaturage bavuga ko kwegerezwa amashanyarazi bizatuma ibikorwa by’iterambere bihegera nkuko umwe mu baturage bahatuye yabitangarije Kigali today.

Ati “Ntituri inyuma y’imirenge ifite amashanyarazi, ariko twizeye ko naturageho hari byinshi bizahindura, kandi twizeye ko n’abaturage bacu nak Kibumba basanzwe babitsa hano kubera kutagira banki bazatugana aho kujya gukoresha Goma.”

Abaturage baturiye umupaka wa Congo bavuga ko bafite amahirwe yo gukora mu gihe bagize amahirwe yo kubona amashanyarazi kuko byinshi abanyecongo bajyana Goma bazajya babaha isoko, cyakora bavuga ko uko babona ibyiza byaho ariko n’ibibi biza nk’umutekano mucye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka