Rubavu: Miliyoni 100 zagenewe abatishoboye muri VUP zafashwe n’abayobozi n’abifite

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwatangiye igikorwa cyo kugaruza amafaranga yagenewe abatishoboye bashyirwa muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) yagiye afatwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’abifite bari bashinzwe kurebera abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko amafaranga amaze kumenyekana yari agenewe abatishoboye ariko agafatwa n’abayobozi arenga miliyoni 100.

Aya mafaranga yagiye afatwa n’abayobozi b’utugari mu Mirenge ya Rubavu na Nyakiriba aho gahunda ya VUP yatangiriye mu kuvana abaturage mu bukene, ariko aho kugira ngo ahabwe abatishoboye agafatwa n’abayobozi banze no kuyishyura kuva 2010 kugera 2014.

Amwe mu mafaranga yagenewe abatishoboye yifatiwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze.
Amwe mu mafaranga yagenewe abatishoboye yifatiwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Miliyoni 40 zigabanyijwe n’abayobozi b’utugari two mu Murenge wa Rubavu izindi miliyoni 40 zifatwa n’abo mu Murenge wa Nyakiriba ndetse ubu batangiye kuyishyura, umuyobozi w’akarere akavuga ko buri murenge umaze kwishyura agera muri miliyoni 20.

Mu Murenge wa Kanzenze na Nyamyumba ho ngo abafashe amafaranga si abakora mu buyobozi ahubwo ni abantu bifashije bari bakuriye amatsinda ya baringa.

Akomeza avuga ko uretse kuyagarura abayafashe bagomba no guhabwa ibihano byo gukoresha amafaranga aganewe gufasha abatishoboye.

Bahame avuga ko urutonde rw’abayobozi bagiye bakora ayo makosa rwamaze gukorwa rugashyikirizwa Polisi y’igihugu kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Sheikh Bahame avuga ko uretse kugarura ayo mafaranga bazanakurikiranwa n'amategeko.
Sheikh Bahame avuga ko uretse kugarura ayo mafaranga bazanakurikiranwa n’amategeko.

Gahunda ya VUP kuva yatangira 2010 henshi yagejejwe ntiyashoboye kugera ku ntego kubera bamwe mu bayobozi bigabanyije amafaranga yari agenewe kugurizwa abatishoboye mu kwivana mu bukene, maze bakajya baha abatishoboye intica ntikize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Mu murenge wa Nyamyumba ngo amatsinda ya Baringa yagaragaye abayakuriye bahaga umukene ibihumbi bitanu kandi bafashe nka miliyoni bakayikoresha mu nyungu zabo, ibi bikaba byaratumye gahunda yo kurwanya ubukene mu batishoboye itaragezweho ndetse n’amafaranga yari yaratanzwe atagaruzwa kuko bayafataga nk’impano aho kuba inguzanyo igomba gufasha abatishoboye kuva mu bukene bakayasubiza.

Mu karere ka Rubavu amafaranga yatanzwe muri gahunda ya VUP mu kuvana abaturage mu bukene mu Mirenge ya Rubavu, Nyamyumba, Nyakiriba na Kanzenze arenga miliyoni 600, harimo ayo guha abatishoboye bageze mu zabukuru n’agenerwa abakora ibikorwa by’iterambere, ariko ayagiye anyerezwa ni ayaganerwaga kugurizwa abatishoboye bakoze imishinga ibavana mu bukene.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Akarere ka RUBAVU gafite Mayor mwiza pe! NI inyanga mugayo muri byose, arashishoza kandi areba kure. Aranira iterambere ry’akarere ayobora ndetse n’iryabagaturiye. Imana ikonmeze imuhe ubwenge n’ubushishozi ayoborana aka karere.

Kuyobora biragoye cyane cyane iyo uyoborana n’ibisambo. Gusa uragerageza kandi n’urwo rumamfu mu ingano uzagerageze uruce intege

KAYITESI yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Akarere ka RUBAVU gafite Mayor mwiza pe! NI inyanga mugayo muri byose, arashishoza kandi areba kure. Aranira iterambere ry’akarere ayobora ndetse n’iryabagaturiye. Imana ikonmeze imuhe ubwenge n’ubushishozi ayoborana aka karere.

Kuyobora biragoye cyane cyane iyo uyoborana n’ibisambo. Gusa uragerageza kandi n’urwo rumamfu mu ingano uzagerageze uruce intege

KAYITESI yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ariko koko udufi duto ni victime yibifi byarutura!! bakayafata gutyo nanyuma yukwezi agahembwa kutariki ya 01/07/ ngo tanga mituelle ntibizoroha!!

Nkundurwanda yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ahaa nibaryetu akataramagara bajya soko,icyakora umugabo imvura iramunyagira akinyarira bikumira rimwe Nyamyumba twaracecetse iyo mu ijuru izaduhorera.

Doster yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Imana ibe hafi abaturage ba Rubavu kuko yaba Mayor yaba Visi Mayor wa Rubavu (suhinzwe ubukungu) ni ibisambo gusa bitunzwe na ruswa no gusahura akarere

Ariko uriya Visi Mayor we Imana izabimubaza nitabimubaza Satani azamushimira

Bisubireho rwose Imana izabashimira kdi ibyo mvuga nizere ko bene byo babizi neza

Mutoni yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Mayor, iki gikorwa muri gukora cyo kugaruza aya mafranga ni cyiza, kugirango ashobore gukora icyo yari agenewe cyo kurwanya ubukene mu baturage bakennye cyane kurusha abandi.
Ariko ikintunguye ni uko nta bakozi b’Akarere numvisemo, kandi ngo amenshi aribo bayatwaye. Umuntu yabivugiraga mu modoka, ariko twe ntitwabifataga nk’ikosa. Kuko twumvise twe byaraducitse aho dukorera natwe twarashoboraga gufata kuri iyi nguzanyo itagira inyungu.
Ngo bishyiraga mu matsinda mato, inguzanyo bakayiha, barangiza kwishyura bagafata indi. None byagiye mu tugari gusa? Hahahahaha

ascvhjk yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka