Rubavu: Abambuwe ku ishuri rya Rambo baratabaza
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bakoraga ku ishuri ry’imyuga rya Rambo ryubakwaga mu Kagari ka Kiraga ku nkunga ya Bralirwa, bavuga ko bategereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame igihe azagira mu Karere ka Rubavu kugira ngo abishyurize amafaranga bakoreye bakamburwa na rwiyemezamirimo, Twahirwa Faustin, kuko ahandi hose bagannye ntacyo bitanga.
Abaturage 137 bakoraga imirimo itandukanye ku ishuri rya Rambo bavuga ko batishyuwe amafaranga y’u Rwanda 7 897 600 bakoreye, bikaba byarabashyize mu kaga n’imiryango yabo, dore ko ayo baheruka ari ayo mu kwezi k’Ugushyingo 2013.

Ishuri rya Rambo ryatangiye kubakwa mu kwezi kwa Werurwe 2013 rigomba kurangira mu mezi umunani, ku nkunga y’uruganda rwa Bralirwa mu gufasha abana baruturiye kwiga imyuga izabashaka kwiteza imbere, ariko rwiyemezamirimo wahawe akazi hari ibyo atumvikanyeho na Bralirwa imwambura isoko imushinja ko yakoze ibyo batumvikanye.
Mu gihe amasezerano yahagaze bamwe mu baturage bakoraga imirimo ku bwubatsi bw’ishuri bavuga ko bakeneye kwishyurwa kuko bahakoreye amafaranga menshi ndetse hakaba abahaguye bafite imvune batashoboye kubona amafaranga yo kwivuza.

Rwiyemezamirimo Twahirwa Faustin avuga ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko we n’uruganda rwa Bralirwa bari mu bakemurampaka kugira ngo yishyurwe ashobore kwishyura abaturage, ariko umuvugizi wa Bralirwa, Nyangezi Freddy akavuga ko bari mu rukiko kuko yakoze ibitandukanye nibyo yasabwe, n’amafaranga yahawe akaba atarishyuye abamukoreye.
Akarere ka Rubavu kakunze kugira ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko badafite ubushobozi bagera hagati bakayata bigatuma akarere katesa imihigo kaba karahize, kuko nyuma y’ishuri rya Rambo hari imihanda hatangiye kubakwa 2013 n’ubu itararangira ndetse abayihawe barayitaye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nakarere ka KIREHE karatwambuye kndi amashuri twarayangije