Rubavu: Abadepite bamaze amasaha ane batarabona umunyamabanga nshingwabikorwa

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta basuye akarere ka Rubavu taliki 31/03/2014 bamara amasaha ane batarabona umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ngo abagaragarize uko ingengo y’imari muri ako karere yifashe mu gihe umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu avuga ko nta kibazo akarere kazi yagize.

Ku isaha ya 9h nibwo abadepite bari bageze ku karere ka Rubavu bakirwa n’umuyobozi w’akarere wabasabye ko bahura n’itsinda rishinzwe ingengo y’imari n’umuyobozi w’akarere yungirije ushinzwe ubukungu Buntu Ezechiel ariko ntiyabatangariza ko umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari afite ikibazo.

Ubwo abadepite bari bageze mu cyumba cy’inama bategereje isaha irenga umunyamabanga nshingwabikorwa ushinzwe imikoreshereze y’ingengo y’imari arabura, bamushatse kuri telefoni igendanwa basanga ntiriho, habajijwe mu rugo basanga nta kibazo kizwi yagize naho umushoferi umutwara ngo yasabwe n’umukoresha ko aza ku mutwara ku kazi 12h00.

Mu gihe abadepite bavuga ko ntacyo bakora batabonye ushinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’imari y’akarere, basabye ko basura umurenge wa Nyakiriba wari uteganyijwe kureba uko imirenge ikoresha amafaranga igenerwa.

13h 20 abadepite bagarutse ku karere nibwo basanze umunyamabanga nshingwabikorwa yabonetse ariko atameze neza, asaba imbabazi kuba atashoboye kuboneka, avuga ko yari yamenyesheje umuyobozi w’akarere Bahame Hassan ko afite uburwayi butuma ahabwa ikiruhuko cy’amasaha ane.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'umutungo wa Leta basuye umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta basuye umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’itsinda ry’abadepite Tengera Francisca, yatangaje ko bashimira akarere ka Rubavu kuba kashoboye kubaha amakuru bari bacyeneye ku mikoreshereze y’imari, avuga ko ahabaye ngombwa ko batanga inama bazitanze naho ibigomba gukorerwa ubuvugizi ngo nabyo bazabukora.

Ku kibazo cy’ibura ry’umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari avuga ko nta byinshi yabivugaho cyane ko yababwiye ko yari arwaye kandi yabimenyesheje umukuriye ariwe muyobozi w’akarere.

Ku birebana n’imikoreshereze y’amafaranga imirenge igenerwa avuga ko asanga akoreshwa neza naho kuba imirenge icyeneye kwigenga mu gucunga amafaranga yinjiza ngo birateganywa muri gahunda izakurikira mu kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ingengo y’imari ihungabanywa n’ibikorwa bitungurana bitateganyijwe

Muri urwo ruzinduka bagiriye mu karere ka Rubavu, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta basanze ingengo y’imari y’akarere idindizwa n’ibiza n’ibindi biba bitateganyijwe bitungurana kandi bigomba gushyirwa mu bikorwa; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kalisa Christophe.

Bimwe mu bikunze kubangamira akarere ka Rubavu mu gukoresha ingengo y’imari uko bikwiye harimo araturage bagwa kwa muganga imiryango ikabata, ibiza byibasira akarere n’impunzi zitaha zitunguranye, hamwe n’ibindi bikorwa byoherezwa mu turere bitunguranye kandi byihutirwa bisaba amafaranga atateganyijwe.

Izindi mbogamizi ku mikoreshereze myiza y’ingengo y’imari ngo ni ikibazo cy’uko amafaranga atangwa na Leta yoherezwa mu karere atinda kubageraho bikangiza ibikorwa akarere kaba karateganyije.

Akarere ka Rubavu kavuga ko amafaranga kinjiza angina na 13.40%
by’ingengo y’imari y’akarere atajyanye n’ibikorwa gasabwa gushyira mu bikorwa kuko hari igihe ibikorwa biba byinshi kandi amafaranga ari macye nabwo ntabonekere igihe kagasaba ko kakorerwa ubuvugizi amafaranga akajya yongerwa cyangwa n’ateganyije akabonekera igihe.

Intumwa z’abaturage zigize komisiyo yo kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari rivuga ko rigomba gukora ubuvugizi ariko akarere kagomba guteganya amafaranga y’ibiza kurusha uko kazajya gatungurwa kagakoresha amafaranga yagenewe ibindi bikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rubavu, Kalisa Christophe (hagati) asobanura uko ingengo y'imari yifashe mu karere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Kalisa Christophe (hagati) asobanura uko ingengo y’imari yifashe mu karere.

Nkuko byagaragajwe n’akarere ka Rubavu mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire hari amasoko agera kuri 17 ataratangwa hamwe n’andi 7 akiri gusuzumwa, abadepite bakaba baragaraje impungenge z’uburyo ayo masoko yose azaba yararangiye gushyirwa mu bikorwa kari ari mu mihigo y’akarere.

Ingengo y’imari y’akarere akarere ka Rubavu muri uyu mwaka wa 2013-2014 igera kuri hafi miliyari 12; ariko agomba kwinjizwa n’akarere agera kuri miliyari imwe na miliyoni 600 ayandi akaba yoherezwa na Leta n’abafatanyabikorwa. Ku yinjizwa n’akarere hamaze kuboneka 66% mu gihe hasigaye amazei 3 ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.

Nubwo bimeze gutya ariko bigaragara ko akarere ka Rubavu kari mu turere twinjiza amafaranga menshi kuko kuva 2009 agenda yiyongera bitewe n’ingamba zifatwa mu kwinjiza amafaranga.

Mu mwaka wa 2009/2010 akarere ka Rubavu kinjije 146% by’ayari yateganyijwe, muri 2010/2011 kinjiza 120%, muri 2011/2012 hinjizwa 117%, muri 2012/2013 hinjizwa 110% mu gihe 2013/2014 hamaze kuboneka 66%.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

TITI NANGE NUNZE MURYAWE NTAGACIRO BIHA SUPRESSE NINKWETO ZA WEEK END NAWE NDORERENTANUWAMBAYE COSTUME CG CARVATE HAHAHAAAAAAAAAAAAA WAHIRANGO BARI KURI MUHAZI KWEZI

NANA yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

Mundebere abo badepite bazima uburyo baba bambaye, ubwo se ninde wabakira basa kuriya, mwagiye mwihesha agaciro aho mugiye hose. Urabona batakubititwa ubusa koko

titi yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka