Polisi yijeje ubuvugizi ku nyubako y’abamotari yadindiye
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abamotari bo muri Rusizi ko agiye kubafasha gukemura ikibazo kiri mu nyubako yabo.
Yabitangaje ubwo yaganiraga nabo, kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2016, abamotari bo mu karere ka Rusizi umuyobozi wa Police mu Rwanda IGP Emmanuel Gasana ku wa 21 Mata 2016, nyuma yo kugezwaho ikibazo cy’iyi nyubako yadindiye kugeza aho igiye gutezwa cyamunara.

IGP Gasana yavuze ko yasobanuriwe amateka y’ibibazo koperative y’abamotari COMURU ifite kubera imyenda y’inzu yabo y’amagorofa ane bari kubaka, abizeza ko bagiye gukurikirana ibibazo birimo kugira ngo bive munzira.
Yagize ati “Nahoze nganira na mugenzi wanyu ku amateka y’ibyo mwaciyemo bitameze neza ariko ndi imbere yanyu mbabwira ko najye mbaye ambasaderi wanyu kugirango dukurikirane iki kintu kive munzira.”
Akomeza avuga ko hari ibyo police ishoboye birimo kurwanya akarengane, aho ngo guhera ku wa mbere bagiye gukurikinara niba hari abakoze ibinyuranyije n’amategeko kuri iyo nyubako kugira ngo babihanirwe.

Umuyobozi wa koperative COMURU, Kayigire Vicent yavuze ko batangiza iyo nyubako bari bazi ko bagiye gukira ariko ngo hajemo abantu bagiye bakora ibikorwa nabi bakanyereza amafaranga y’abanyamuryango bityo bigatuma bahomba.
Ati “Dufite abari abayobozi b’iyikoperative badufitiye amafaranga angana na miliyoni 3,9Frw ariko bamaze kwishyura miriyoni imwe gusa tukaba tugirango mudufashe ayo mafaranga nayo agaruzwe twishyure banki.”
Kugeza ubu koperetive COMURU ifite amadeni ya GT Bank arenga miliyoni 162Frw, Abayamuryango bagasaba ko abagiye bakora amakosa bakurikiranywa bakagarura amafaranga banyereje kugirango bishyure banki.

Aba bamotari bavuga ko nubwo abayobozi ba koperative yabo babahombeje banyereza umutungo wabo, ngo batari bonyine kuko bakingirwaga ikibaba n’ubuyobozi bwo hejuru mu makoperative.
Gusa kuba ngo ubuyobozi bukuru bwa Police ku urwego rw’igihugu rwamenye ikibazo cyabo, bavufa ko byabateye imbaraga zo gukomeza kurwana ku inyubako yabo kugira ngo itazatezwa cyamunara kubera ko ngo basanze bashyigikiwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|