Perezida Kagame yikomye abadindiza iterambere

Mu kiganiro cy’amasaha atatu Perezida Kagame yagiranye n’abavuga rikijyana mu Karere ka Rubavu, yongeye kunenga abayobozi badindiza gahunda z’iterambere.

Mu biganiro byo ku mugoroba wo kuri uyu gatanu tariki 25 Werurwe 2016, byamuhuje n’abikorera bo muri Rubavu, abayobozi b’inzego zibanze n’abanyamadini, Perezida Kagame yatangaje ko mu bibazo yiriwe agezwaho n’abaturage byagombye kuba byarakemutse.

Perezida Kagame yamaganye abayobozi badindiza iterambere.
Perezida Kagame yamaganye abayobozi badindiza iterambere.
Bamwe mu bayobozi bari baherekeje Perezida Kagame.
Bamwe mu bayobozi bari baherekeje Perezida Kagame.

Yatanze urugero rw’ikaragiro rya Mukamira Nyabihu, ibikorwa by’imihanda itagira inzira z’amazi, abana bata amashuri ntibayasubizwemo, umwanda ku muhanda mu Karere ka Rubavu n’ibibazo by’abaturage bidakemurirwa igihe.

Ahereye ku bana bata amashuri, Perezida Kagame yatangaje ko atemera ibisobanuro ahabwa n’abayobozi bamubwira ko abana bata amashuri bakajya mu bucuruzi cyangwa mu mirimo.

Bamwe mu bacuruzi bo muri Rubavu bari bitabiriye iki kiganiro na Perezida.
Bamwe mu bacuruzi bo muri Rubavu bari bitabiriye iki kiganiro na Perezida.

Yagize ati “Ibisobanuro bampa by’uko abana bava mu ishuri bakajya gukorera amafaranga kuko gukoresha umwana uri munsi y’imyaka 18 bihanwa n’amategeko. Niba bidakorwa ni ukutubahiriza inshingano.”

Mu bisobanuro yahawe kuri iki kibazo, abavuga rikijyana bavuze ko biterwa n’ababyeyi gito bakura abana mu ishuri bakajya gusabiriza, abandi bakajya gukora imirimo itanga amafaranga.

Ariko nabo ubwabo banenze abayobozi b’inzego zibanze batubahiriza inshingano zo kubona abana bavuye mu ishuri ntibabasubizeyo kimwe n’abarezi babona abana bavuye mu ishuri ntibakorane n’izindi nzego ngo baribasubizemo.

Perezida Kagame avuga ko habaye imikoranire y’inzego umubare w’abana bata ishuri wagabanuka.

Ati “Ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’inzego zibanze mukorane abana bajye ku ishuri. Umubyeyi umurebera ku mwana, niba mureka abana ntibige ubwo murumva murerera mu te igihugu? Umwana iyo ananiranye arahanwa agacishaho umunyafu. Mureke kubyinirira abana bari mu makosa.”

Mu bibazo by’iterambere, Perezida Kagame yasabye abavuga rikijyana gufatanya n’ubuyobozi gucyemura ibibazo bihari.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, yatangaje ko intara ayobora yeramo ibigori ariko uruganda rutunganya umusaruro rwa Mukamira rukaba rumaze igihe rutakora.

Yasabye ko rwakongera rugakora naho imyubakire mu mujyi wa Rubavu, avuga ko hacyenewe gukorwa inzira z’amazi naho abikorera ngo bafite ikibazo cy’inyungu ndende ku nyungu bahabwa muri Banki bibangamira abikorera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka