Perezida Kagame yabasabye kwirinda ibibatandukanya bagakorera amajyambere
Perezida Kagame asaba Abanyarwanda kwirinda ibibatandukanya, ahubwo bagashyira hamwe bakoresheje aho baturuka nibyo batekereza.
Yabitangarije mu Karere ka Rubavu, aho yakomereje uruzinduko nyuma yo kuva mu Karere ka Gakenke, aho yavuze ko Abanyarwanda batagomba gutekereza ko hari abandi bazaza kubateza imbere.

Yagize ati “Ubukene, indwara, umutekano mucye ubiturukamo birica, ibyiza ni ukwanga gupfa twemere kuvunika dukorere amajyambere yacu.”
Perezida Kagame yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ko ujya kubuza umutekano abanza guhungabanya amajyambere. Avuga ko uwakwitambika imbere ry’ u Rwanda arubuza umutekano atazabibonera umwanya kuko bitamugwa amahoro.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa abayobozi gukoresha neza inshingano zabo bageza ku baturage ibyo bagenewe aho kubyikubira.
Ati “Abayobozi batumva inshingano zabo bakagira imikorere mibi, tugomba gufatanya kubibutsa no kubigisha batabikora bakabibazwa. Ibi ndabivugira ko ibyo twabwiwe bwagezweho n’ibitaragezweho byatewe n’abatarashoboye kuzuza inshingano zabo neza.”
Yatunze agatoki ibitarakozwe neza muri VIUP, muri Girinka, avuga koi zo gahunda ziba zarateguwe ngo zigirire akamaro abaturage, avuga ko hari bamwe mu bayobozi babigize ibyabo ntibigere ku baturage.
Ati “Abayobozi nk’abo bagomba kubibazwa bakabisubiza ndetse bakabihanirwa, abantu badindiza amajyambere y’abaturage ku bishoboka kandi bifitewe ibyangombwa ntabwo bagomba kwihanganirwa.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|