Nyaruguru: Gare ya Kibeho igiye gutangira kubakwa
Bamwe mu batwara imodoka zijya cyangwa ava mu karere ka Nyaruguru barishimira ko muri aka karere hagiye kubakwa gare, kuko kuba nta yari ihari byajyaga bituma bakorera mu kajagari.
Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi bavuga ko ubusanzwe ngo mu gutega imodoka hajyaga habamo akajagari, ugasanga ngo abagezi batazi aho bagomba guhagarara bategereje imodoka.

Bavuga kandi ko gare nimara kubakwa, ngo uretse no kuba abagenzi bazabasha kugira aho bafatira imodoka hazwi, ngo bazabasha no kubona aho bafatira amafunguro, ubwiherero n’ibindi byangombwa bakeneraga bikabagora kubibona.
Ngiruwonsanga Venuste, utwara imodoka itwara abagenzi muri kompanyi ya Rwinyana Ltd, avuga ko muri uyu muhanda habamo akajagari kuberako ntaho guhagarara hazwi habaho bigatuma n’aho bahagaritse imodoka batizera umutekano wazo.
Ikindi kandi avuga ngo ni uko iyi gare niyuzura izakura abagenzi mu gihirahiro bakaba bazi aho bategera, kandi ukeneye kugira icyo agura akabona aho akigurira.

Ati:”Ubundi gutegera hano ku muhanda haba harimo akajagari kenshi, noneho byaba ari ku minsi mikuru ijya iba hano i Kibeho bwo akajagari kaba ari kenshi cyane, hari n’ubwo tbura aho dusiga imodoka, n’aho tuzisize ntituba twizeye umutekano wazo.
Ikindi n’uko duhora dushyamirana na polisi baduhana ngo duhagaze nabi, ariko icyo gihe gare niba ihari ntawe bazongera guhana bamuziza guhagarara nabi, kandi n’abagenzi bazabasha kumenya aho bategera, ndetse n’ukeneye amazi cyangwa se icyayi abone aho akinywa”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ahazubakwa gare ubu hari gutegurwa kugirango imirimo yo kubaka itangire. Uyu muyobozi avuga ko iyi gare igiye kuza ari igisubizo ku bwinshi bw’imodoka ziza I Kibeho mu ngendo nyobokamana zajyaga ziteza akajagari muri aka gace.
Ati:”Nibyo koko hano I Kibeho hagiye kubakwa gare, ubu abaturage bamaze kubariwa kandi barishyuwe, ku buryo ubu imirimo yo kubaka igiye gutangira.Iyi gare rero ikazaza ikemura ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka twakira hano cyane cyane mu bihe by’ingendo nyobokamana”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko muri iyi gare hazaba harimo n’inyubako z’ubucuruzi, zizafasha abagenzi bazajya bahategerereza imodoka kubasha kugira icyo bagura bakeneye.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba butangaza ko imirimo yo kubaka iyi gare izamara imyaka itatu, gusa ngo ikaba iri mu byiciro, kuko ngo habanje kubarira no kwimura abari batuye ahazubakwa, hkazakurikiraho kubaka gare, nyuma hakazubakwa inyubako z’ubucuruzi.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|