Nyanza: Yashyizwe mu mazi abira no kwishingira inshuti ye ikamutorokera muri Zambia
Umugabo witwa Ndayisenga François utuye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza aravuga ko ari mu bibazo by’akaga gakomeye bituruka ku mugabo yishingiye muri banki amwita inshuti magara ye, ariko yamara guhabwa inguzanyo akamutorokera mu gihugu cya Zambia.
Inkuru ibabaje y’ibi bibazo uyu mugabo arimo yatangiye guhwihwiswa mu Mujyi wa Nyanza ku gicamunsi cya tariki 06 Gicurasi 2015 ubwo abamuzi n’inshuti ze bagwaga mu kantu nyuma yo kumva cyamunara yiriwe mu rugo rwe, ariko igasubikwa ku mpamvu zo kubura umukiriya.
Mu kiganiro yahaye Kigali Today ku birebana n’ibi bibazo, Ndayisenga yatangaje ko byaturutse ku muntu yishingiye mu kigo cy’imari cya Coopec Inkingi agahabwa inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice (2500.000) yagombaga kwishyurwa mu mezi atatu.
Abivuga atya: “Hari umuntu w’inshuti yanjye yansabye ko mwishingira muri Banki asabwa kwishyura mu mezi atatu, ariko yahise atoroka ansiga mu bibazo byo kumwishyurira ideni ndetse n’inyungu zikomoka ku bukererwe yagize”.

Akomeza avuga ko kuri uyu mwenda yishyuyeho make ariko ubukerewe bukomeza kubarwa kugeza ubwo bigera hafi muri Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, aricyo cyatumye hatezwa cyamunara umutungo we ngo kuko uwo muntu nta kindi kintu atunze.
Avuga ko cyamunara yabaye tariki 6 Gicurasi 2015 yari ku nshuro ya gatatu ibayeho, gusa ngo izindi nshuro zayibanjirije hagiye habura abaguzi bakanga kugura umutungo we batinya kumusonga ngo bamufatanye n’ibyo bibazo.
Iyi nzu n’isambu bya Ndayisenga biri muri cyamunara bifite agaciro ka miliyoni 12, gusa ngo Banki yo irashaka kuyiteza kuri Miliyoni ebyiri n’igice ariko we yayibereye ibamba avuga ko ari ukuyitesha agaciro.
Uyu mugabo Ndayisenga ni umukuru w’umudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana akaba n’umukozi w’ikigo cyahoze ari EWSA, byongeye ni perezida wa Korari mu itorero rya ADEPER muri Paruwasi ya Rukali mu Karere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana twizeye ni inyembaraga, kd ni inyamaboko we yagiriye neza uwo yitaga inshuti ye, kd Imana izabimwitura. Ntawakoreye Imana ngo akorwe n’isoni.
Uvugwa yihangane kuko abahemuka bariho.Gusa ndagaya uwanditse iyi nkuru,nta bunyamwuga burimo.uyu munyamakuru yaba yatumwe na banki gukora publicite ya cyamunara cg ?Ese yaba yakoze expertise yiyo nzu ngo amenye agaciro kayo ? plz be professinal .
Uyu munyakuru ntabyo ashoboye ndabona asebanya,none se banki yaba yagutumye kuyikorera publicite ya cyamunara,warangiza ukaranga naho umuntu atuye nicyo akora.Turabiziko cyamunara zibaho ariko turabona wabikoze hari icyo ugamije .Ese waba wakoze expertise yiyinzu kugirango uyihe agaciro?.plz be professinal
UMUNTU NAWE UKORA AHANTU HASOBANUTSE.UGOMBAMBA KUMENYA KWISHINGIRA UMUNTU ICYO ARICYO.BANK NTAMAKOSA NA MBA IRIMO.SHAKA AMAFARANGA YA BANK CG BAYITEZE CYAMUNARA .DORE KO WANAYAMAMAJE .UBWO HARI BENSHI BAGIYE KWITABIRA IYO CYAMUNARA.
Birababaje?...uwo mwishingizi (guarantor)muri bank namubona gute ngo murangire uwo muntu aho ari?