Nyanza: Hatashywe imihanda y’ibirometero 5,8 yatwaye asaga miliyari eshatu z’Amanyarwamda
Mu karere ka Nyanza hatashye umuhanda mushya ufite uburebure bungana kilometer 5,8 yatwaye miliyari eshatu na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015.
Iyi mihanda ya kaburimbo yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Musoni James, izengurutse ibice bitandukanye by’umujyi wa Nyanza nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yabitangaje.

Minisitiri Musoni ari nawe wafunguye ku mugaragaro iyi mihanda yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kuba kari mu turere tuje ku isonga mu Rwanda mu kugira umuhati wo kubaka imihanda.
Yavuze ko ubuyobozi bw’utundi turere bwo butinya gufata ku mafaranga y’ingengo y’imari yatwo ngo dukoreshe imihanda kubera ko ihenda cyane.

Yagize ati “Ubusanzwe kubaka kilometero y’umuhanda bitwara miliyoni imwe y’amadori y’amerika niyo mpamvu akarere ka Nyanza gakwiye kubera icyitegerezo utundi turere tukagera ikirenge mu cyako twubaka imihanda.”
Yakomeje yizeza akarere ka Nyanza ko bimwe mu byo kasabye birimo kubakirwa umuhanda uturuka mu Karere ka Ngoma ukanyura mu karere ka Bugesera ugahinguka mu karere ka Nyanza minisiteri y’ibikorwaremezo izawubaka mu 2017.

Abaturage bari basanzwe bakoresha iyi mihanda ubwo yari ikiri igitaka itumuka ivumbi bashimye cyane iterambere bazaniwe rya kaburimbo babishimira Leta y’u Rwanda ko idahwema kubashakira ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.

Ati “Iyi mihanda ikiri igitaka byabaga ari ibibazo mu gihe cy’impeshyi bitewe n’ivumbi ryangizaga inyubako ziyituriye ndetse n’uburwayi bw’imyanya y’ubuhumekero bukiyongera.”
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi byiza byose biri I Nyanza turabikesha amaraso mashya n’ibitekerezo byiza bya Mayor Abdallah, ubundi se abayobozi bahayoboye bandi bari barakoze iki koko? Nakomereze aho kandi turashaka ko nawe akomeza kutuyobora kugeza igihe habaye nka paradizo. Nyanza oyeeeee, Murenzi oyeeee, Kagame oyeeee!!! Turabakunda kandi turabashyigikiye cyaneeee
ibikorwaremezo nibyo nkingi y’amajyambere