Nyanza: Bifashishije umuganda bikemuriye ikibazo cy’umuhanda n’iteme ryasenyutse
Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye tariki 25/05/2013, abaturage bafatanyije n’abagize amakoperative yo gutwara abantu ku magare n’amapikipiki hamwe n’ingabo z’igihugu zikorera mu karere ka Nyanza bikemuriye ikibazo cy’umuhanda n’iteme ryari ryarasenyutse.
Uwo muhanda uhuza utugari twa Nyanza na Rwesero mu murenge wa Busasamana ukaba unyura iruhande rwa Hotel Dayenu nayo iherereye mu mujyi wa Nyanza.

Uwo muhanda wari umaze kwangirika ndetse n’iteme ryawo ryari ryarasenyutse nta kinyabiziga kikiwunuramo mu buryo bworoshye nk’uko abaturage b’akagali ka Nyanza bari bakunze kuwukoresha babivuga ndetse bikemezwa na Maniragaba Elysé umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagali.
Agira ati: “Uyu muhanda wari umaze kurengerwa n’ibihuru ibinyabiziga bitandukanye byari byararetse kuwunyuramo ariko ubu nta kibazo kuko wakozwe ndetse n’iteme ryawo ryasanwe binyuze mu gikorwa cy’umuganda w’abaturage n’izindi nzego bafatanyije”.

Nyuma y’ikorwa ry’uwo muhanda abaturage batangaje ko ubufatanye bwabo nta gikorwa na kimwe cy’iterambere butageraho ndetse no kwikemurira ibibazo bibareba birimo nko gufata neza ibikorwa remezo bibegereye biba byarangiritse.
Uburebure bw’umuhanda wakozwe bureshya na kilometero ebyiri ukaba wari witabiriwe n’abantu basaga 100 nk’uko ubuyobozi w’akagali ka Nyanza bwabitangaje nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2013.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|