Nyanza: Amakimbirane yo mu rugo yabateye kumara imyaka 30 nta terambere bageraho

Murekezi Zacharie w’imyaka 58 n’umugore we Mukankubito Rahabu w’imyaka 54 y’amavuko batuye mu Kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bahamya ko bamaze imyaka irenga 30 barokamwe n’ubukene kubera gushyira imbere amakimbirane yo mu muryango.

Mukankubito Rahabu uvuga ko amakimbirane hagati ye n’umugabo yatangiye nyuma gato yo gushakana ngo nta cyumweru cyashize badatangiye kugirana ibibazo.

Murekezi na Mukankubito bavuye mu makimbirane nyuma y'imyaka isaga 30 badatera imbere.
Murekezi na Mukankubito bavuye mu makimbirane nyuma y’imyaka isaga 30 badatera imbere.

Agira ati “ Nta kwezi kwa buki nigeze ngirana n’umugabo wanjye kuko narahatashye bakimara kudutwikurura amakimbirane atangira gututumba mu rugo rwacu rw’abageni.”

Akomeza avuga ko mu cyumweru kimwe cyashize bashakanye umugabo we yatangiye kwigira umusinzi akarara mu nzoga agasinda akaborerwa. Ubusinzi bw’umugabo we ngo bwagendanaga n’amahane agataha akamukubita akamwunamaho.

Ati “Tujya kwiyerekana bya bindi by’abageni nagiye iwacu njyanye agahinda ko kubamenyesha ko umugabo nashatse adashobotse ahubwo ari umurwanyi wasaritswe n’inzoga utagira ikindi kintu kizima atekereza mu buzima bwe.”

Akomeza avuga ibyo iwabo yibwiraga ko nabagezaho agahinda ke bamwumva ariko bamusubiza ko ingo nyinshi zirara zishya bwacya zikazima. Ati:“Maze gusama inda y’umwana w’imfura nabwo umugabo ntiyahindutse.”

Mukankubito avuga yongeraho ko n’inzu barimo yari inkodeshanyo nta gitekerezo umugabo we agira cyo gukora ngo biyubakire iyabo.
Aya makimbirane ngo bamazemo imyaka isaga 30 bayabyariramo abana batandatu yahoshejwe n’inyigisho z’umuryango uharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire byiza bya kigabo (RWAMREC).

Avuga ko uyu muryango muri ako gace bagituyemo wagiye uhatanga ibiganiro bigamije kurwanya amakimbirane yo mu ngo maze umugabo we atangira guhinduka atyo kugeza ubwo yaje kwifatira icyemezo yiyemeza gukorera urugo ngo rutere imbere.

Mu myaka itatu ishize baretse amakimbirane ngo bavuye muri ya nzu y’ubukode biyubakira iyabo n’ubu bavuga ko urugamba rwo kwiteza imbere bakirukomeje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka