Nyanza: Agiye kubaka inzu ya miliyoni 45 abikesheje ubuhinzi bw’urutoki
Nkundimana Richard utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aravuga ko abikesheje ubuhinzi bwa kijyambere bw’urutoki afite agiye kubaka inzu y’agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mugabo ufite umugore umwe n’abana babiri, mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo yatangarije Kigali Today mu kiganiro cyihariye ko uyu mushinga we umwinjiriza nibura miliyoni imwe y’amafaranga buri kwezi.

Yavuze ko mu nyungu z’uyu mushinga afite ugenda urushaho kwaguka niwo agiye kubakishamo inzu ya miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gice cy’icyaro cy’aho atuyemo cyitaruye gato umujyi wa Nyanza.
Yongeye gutangaza ko yamaze kubona igishushanyo mbonera cy’uko iyo nzu ye azubakisha muri ako gace izaba imeze, kuko igisigaye ari ukuzamura iyo nyubako yiteguye kugeraho abikesheje ingufu yashyize mu buhinzi bwa kijyambere bw’urutoki.
Avuga ko ubwo buhinzi yabukoze agatoranya imbuto nziza y’indobanure ndetse akubahiriza n’inama agirwa n’impuguke mu by’ubuhinzi.

Ndikumana asobanura ko yari umuhinzi ubikora mu buryo bwa gakondo kimwe n’undi mubare munini w’Abanyarwanda bagihinga muri ubwo buryo, ariko icyo atandukaniyeho nabo n’uko we yahisemo guhinga kijyambere ari nabyo yemeza ko bimugejeje kure.
Igitoki yeza mu murima we ngo kiba kiri hagati y’ibiro 100 na 120, nk’uko abitangaza hanyuma akanagira n’abandi gutinyuka bagakoresha ubutaka buto bafite babuhingamo kijyambere.

Asurwa n’itsinda ryari riturutse ku ntara y’Amajyepfo n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis, bose bishimiye intera uyu muhinzi ntangarugero agezeho abikesheje ubuhinzi bw’urutoki yiyemeje gukora mu buryo bujyanye n’igihe.
Uyu muhinzi umaze gutera intambwe ishimishije abikesheje ubuhinzi bw’urutoki yemeza ko na bamwe mu baturanyi be yabafashije kwibumbira mu itsinda ryiswe” Batwigireho”, bagatangira guhinga urutoki begeranyije ubutaka ngo mu minsi mike nabo bazaba bakirigita ifaranga maze batere imbere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane. Nabere abandi bahinzi urugero.
uyu muturage yarebye neza bityo abandi bahinzi bamurebereho bagire icyo bigezaho