Nyamasheke: Yari umukene none yahindutse umukire kubera VUP

Kayonga Zakayo w’imyaka 82 aratangaza ko yari umukene ariko ubu akaba yarabashije kwiteza imbere abikesheje gahunda ya VUP kuko yabashije gukora akiteza imbere.

Uyu musaza ufite abagore babiri n’abana barindwi, utuye mu mudugudu wa Yove mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato, yemeza ko yari umukene cyane abana be babona ibibatunze bigoranye kandi yari umufundi, ku buryo bwiraga ntiyizere ko buri bucye.

Gahunda ya VUP igamije gufasha abaturage bakennye kwiteza imbere ngo niyo mbarutso y’iterambere rya Kayonga, kuko yamuhaye amahirwe yo kujya gukora nk’abandi bakene, bagafatanya gukora imihanda.

Gukora muri VUP no kwizigamira byatumye ava mu cyiciro cy'abakene.
Gukora muri VUP no kwizigamira byatumye ava mu cyiciro cy’abakene.

Kuba amaze gutera intambwe igaragara agana mu iterambere abikesha gahunda yo kuzigama kuko amafaranga yose abonye agira ayo akoresha n’ayo azigama, akaba yarabashije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwe ndetse n’ingo ze akazikenura.

Agira ati “nagiye uri VUP ndi umukene cyane ntabasha gufasha abagore banjye n’abana banjye, ntacyo nari nifashije nyamara ubu maze kugera kuri byinshi. Maze kugira ibimasa bitanu kandi namaze kubakira abagore banjye bose ndetse n’abana banjye bamwe nabigishije kubaka ni abahanga nka njye”.

Kayonga akomeza avuga ko nyuma yo kubona aho Imana yamukuye byatumye yakira agakiza, ndetse ahita afata icyemezo cyo gusigarana umugore mukuru areka umutoya kuko ngo Imana n’itorero abamo bitamwemereraga gutunga abagore babiri, ariko akavuga ko n’ubwo atabana n’umugore muto amufasha mu bishoboka byose.

Umusaza Kayonga avuga ko abantu benshi bakwiye kumureberaho bakareka kwibwira ko ifaranga ryose baribona barimira (barirya), ahubwo ko uko ugenda wizigamira ugenda ugira ibikorwa byinshi kandi ukabaho neza.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka