Nyamagabe: PAM irashima uruhare abaturage bagira mu mishinga ibafasha kwiteza imbere
Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi (PAM) mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afurika yo hagati, Valerie Guarnieri, yashimye uruhare abaturage bagira mu kwiteza imbere biciye mu mishinga ibafasha bakayibyaza umusaruro barwanya inzara n’ubukene.
Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 07 Gicurasi 2015, rugamije kureba uko ibikorwa by’ubuhinzi batera inkunga bifasha abaturage.

Bimwe mu bikorwa byasuwe harimo gutunganya igishanga cya Karama kizahingwamo ibigori n’umuceri e bari guca ho amaterasi ndinganire n’umusaruro uyaturukaho.
Valerie Guarnieri yatangarije Kigali Today ko yashimye uburyo abaturage babyaza umusaruro ubufasha bahabwa kandi bakiteza imbere.
Yagize ati “Twabonye ukuntu abaturage bagira uruhare mu guca amaterasi y’indinganire, gukoresha ubutaka ku buryo burushaho gutanga umusaruro, gutunganya ibishanga aribyo bizafasha mu kwihaza mu biribwa kuko ari ingenzi mu kuzamura imibereho y’abantu”.

Géneviève Mukantagara, umwe mu bagenerwabikorwa b’iyi mishanga yatangaje ko yishimira ibyo imishinga itandukanye yabigishije bakaba bamaze kwiteza imbere mu bijyanye n’imirire.
Yagize ati “Ubu twihagije mu biribwa, twiteje imbere mu mirire, turya neza n’abana bacu ibitera imbaraga turabifite, ibyubaka umubiri turabifite, ibirinda indwara turabifite bituruka ku mbuto n’imboga, dufite uturima tw’igikoni, twanigishijwe gutegura indyo yuzuye no kugira isuku”.

Iyi mishinga iterwa inkunga na PAM ifasha abaturage b’Akarere ka Nyamagabe kurushaho kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
natwe dushimire PAM ku bufasha iduha kandi natwe tubizeze kuzabizamukiraho tukigira