Nyamagabe: Jeannette Kagame yatashye ibikorwa bitandukanye asaba abaturage kubibungabunga
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arasaba abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe guhera ku bikorwa by’iterambere bakorewe bagaharanira kwiteza imbere no kwigira.
Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi wa Unity Club “Intwararumuri” yabisabye abaturage kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa binyuranye harimo ishuri ry’imyuga rya Cyanika.
Yatashye kandi umushinga ugamije kurandura inzara Saemaul Zero hunger Communities “Isano ishamitse ubukire” wakoze amaterasi y’indinganire, wegereza amazi meza abaturage, wubaka ndetse unasana inyubako z’abacitse ku icumu, inzu mberabyombi ndetse no gufasha abaturage kwizigamira no gukora imishinga ibyara inyungu.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Ibi bikorwa byose ni itangiriro y’umusingi wo kwiteza imbere, kwigira nyako no kudaheranwa n’agahinda, tugakora tugamije kwivana mu bukene tukiteza imbere tujyana na gahunda y’imbaturabukungu igihugu cyacu cyihaye hamwe n’izindi gahunda nziza dufite mu gihugu cyacu”.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje asaba abaturage uyu mushinga “Isano ishamitse ubukire” ukoreramo kugira umuco wo kwizigamira ngo kuko aribwo bazabasha gukomeza kwiteza imbere, ndetse bagaharanira kugira uruhare runini mu bibakorerwa batekereza icyo bakora ngo barusheho gutera imbere.
Aba baturage kandi bahawe inshingano zo kwita kuri ibi bikorwa kugira ngo bizabashe kwaguka bigere no ku bandi, dore ko biri gukorerwa mu midugudu itatu gusa ariyo Gasharu, Munyinya na Birambo yo mu kagari ka Karama.

Abaturage bagejejweho ibi bikorwa batanga ubuhamya ko hari intambwe bimaze kubagezaho mu buzima bwabo haba mu kubafasha kwizigamira kuko benshi bahawe akazi, ndetse no kuba bahinga bakeza kubera amaterasi y’indinganire bakorewe nk’uko ubuhamya bwa Musabyimana Anathalie bubigaragaza.
“Wahaye akazi abagenerwabikorwa benshi, buri wese wanyuze muri ako kazi afite konti muri Sacco akaba yarabashije kugira ubwisungane mu kwivuza. Uwo mushinga kandi wakoreye abaturage amaterasi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ubaha n’imbuto y’ibirayi tukagira umusaruro ushimishije,” Musabyimana.

Ibi bikorwa byose byakorewe abaturage biturutse ku buvugizi bakorewe na Unity Club “Intwararumuri” hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no kubafasha mu isanamitima, nyuma y’uko babasuye bagasanga bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Ishuri ry’imyuga ryubatswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), naho ibindi byatewe inkunga na Leta ya Koreya y’Epfo.




Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|