Nyamagabe: Hatashywe ibikorwa byatewe inkunga na Koreya y’Epfo
Kuri uyu wa gatatu tariki 26/06/2013, mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo gutaha no gushyikiriza minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibikorwa remezo byubatswe ku nkunga ya Koreya y’Epfo ngo bifashe abaturage bo mu murenge wa Kamegeri na Gasaka.
Ibi bikorwa birimo ibyuzi by’amafi byacukuwe mu gishanga cya Mwogo. Iki gishanga kandi cyahinzwemo ibobere rizatunga amagweja azajya atanga ubudodo. Hari kandi inyubako zo kororeramo inkoko n’inkwavu.
Abaturage bahingaga igishanga cya Mwogo bakoze “koperative isoko y’ubukire Mwogo” yahawe ibi bikorwa remezo, hakongerwamo n’abandi dore ko ifite abanyamuryango 76.

Ntamugabumwe Jean Pierre, umuyobozi wa koperative isoko y’ubukire Mwogo atangaza ko iyi mishinga bashyize muri iki gishanga bahingaga ariyo izabaha umusaruro kurusha ibyo bahingagamo, dore ko ngo rimwe na rimwe n’ubundi imyuzure yabijyanaga.
Ati: “Ibi nibyo bizaduha umusaruro. Icyuzi kimwe gishobora kuba kizajya kibyara amafaranga yangana n’ibijumba cyangwa se ibirayi bajyaga bahingamo”.
Umuyobozi w’ikigo cy’Abanyakoreya gishinzwe iterambere ry’icyaro (KRC) ari nacyo cyanyujijwemo iyi nkunga, Dr Kim Kyung Ryang yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari kimwe mu bituma iterambere rigerwaho mu gihugu icyo ari cyo cyose, bityo uko iterambere rikoreshwa mu bindi n’ubuhinzi bukaba budakwiye gusigara.

Ibi kandi byagarutsweho n’umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe by’umwihariko uburobyi n’ubworozi bw’amafi, Dr Rutaganira Wilson wavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari ishingiro ry’amajyambere mu gihe byitaweho neza, akaba yasabye koperative isoko y’ubukire kuzita ku mishinga yashyikirijwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée yashimiye igihugu cya Koreya y’Epfo ku nkunga gikomeje gutera u Rwanda hagamijwe iterambere ry’abanyarwanda, anabwira abaturage ko iyo ari intangiriro izabafasha kugera ku cyerekezo cya Leta ko byibuze buri Munyarwanda yakwinjiza amadorali y’amanyamerika 1200 ku mwaka.

Koperative Isoko y’ubukire Mwogo yashyikirijwe ibyuzi 17 biteyemo amafi, inkoko 500, Inkwavu 250, amagweja ndetse n’ibobere yo kuyagaburira iteye ku buso bwa hegitari enye.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|