Nyamagabe: Abaturage bari kwikorera umuhanda muri gahunda y’ubudehe
Nyuma yo kubona ko kuba umuhanda uhagana udatunganye ari imbogamizi ku iterambere ryabo, abaturage b’akagari ka Buteteri mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe bafashe umwanzuro wo kuwikorera binyuze muri gahunda y’ubudehe.
Kuva ku biro by’umurenge wa Mushubi uri muri santere y’ubucuruzi ya Mushubi ugana muri santere ya Kizanganya, harimo urugendo rw’ibirometero bisaga 10. Uretse kuba bagenda n’amaguru, uteze moto bisaba ko yishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 FRW).
Kuba uyu muhanda ari mubi ngo bituma imodoka ziwunyuzemo bisa no kwiyahura kuko zihangirikira, nk’uko bivugwa n’umwe mu bafite imodoka zikunda kunyura muri uyu muhanda, Mubirigi Vincent.
Ati “imodoka y’iwanjye iyo yazaga nzanye nk’ibiribwa cyangwa nje gutwara ibikomoka ku mashyamba, nakundaga guca amarasoro (ressort) cyane kubera ibinogo byabaga muri uyu muhanda”.

Nyuma yo kubona ko iki ari ikibazo ku iterambere ryabo, abaturage b’akagari ka Buteteri bahisemo gushyira hamwe ingufu zabo kugira ngo bitunganyirize uyu muhanda.
Umwe mu baturage twasanze aho bakoraga uyu muhanda yagize ati “Uyu muhanda nutungana bizatuma ibicuruzwa bitugeraho mu buryo bworoshye kandi natwe tubashe kugeza umusaruro ku isoko nta ngorane”.
Uretse kubona uko bageza umusaruro ku isoko ndetse nabo bakegerezwa ibicuruzwa, aba baturage bavuga ko numara gutunganywa bizanabafasha mu migenderanire n’abandi.
Kugira ngo gukora uyu muhanda bibashe kugerwaho, ngo byasabye ko imidugudu itandatu yo mu kagari ka Buteteri ihuriza hamwe ingufu z’amafaranga igenerwa muri gahunda y’ubudehe, kuko umudugudu umwe uhabwa ibihumbi 600, bityo hakaba harabonetse miliyoni 3 n’ibihumbi 600 zizakoreshwa; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubi, Hanganyimana Pierre Céléstin abitangaza.
Hanganyimana akomeza avuga ko bishoboka ko aya mafaranga ashobora gushira umuhanda utarangiye, ariko ngo bamaze kuganira n’abaturage biyemeza ko iyo nkunga ishize bakomeza kuwukora mu mbaraga zabo.
Muri gahunda y’ubudehe abaturage bicara hamwe bakareba ikibazo cy’ihutirwa bagomba gukemura cyangwa se igikorwa cy’iterambere bakora, hakurikijwe uburemere byabyo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|