Nyamagabe: Abasenateri bashimye imikorere y’ingomero za Rukarara

Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere, ubukungu n’imari baherekejwe n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2014 basuye ingomero za Rukara I na Rukarara ya II bashima uruhare zirimo kugira mu kongera ingufu mu gihugu.

Abakozi ba Ngali Energy Ltd bapataniye imirimo y’urugomero Rukarara I, berekanye ibyakozwe kugirango bakumire ibintu byose birimo gukumira icyateza umusaruro mucye w’amazi, harimo gutera ibiti impande ya baraje mu rwego rwo kwirinda ibyaterwa n’imvura nyinshi ndetse bakora neza urugi rwari rwarifunze rukabuza amazi kwivangura n’ibitaka cyangwa se umucanga.

Icyumba gitunganyirizwamo amashanyarazi cya Rukarara I.
Icyumba gitunganyirizwamo amashanyarazi cya Rukarara I.

Rukarara II ya kabiri iri mu murenge wa Kibilizi, basanze umushinga warashyizwe mu bikorwa neza ukurikije inyubako n’umusaruro rutanga ugera kuri megawati 2.4 bitewe nuko amazi yagiye aboneka cyane cyane aturutse ku mvura.

Senateri Perrine Mukankusi wari uyoboye itsinda ry’abo basenateri yasobanuye ko bari baje kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongera ingufu mu gihugu kugirango inshingano bihaye zo kugera kuri megawati 560 mu mwaka wa 2017 zagerwaho.

Icyumba gitunganyirizwamo amashanyarazi kuri Rukara II.
Icyumba gitunganyirizwamo amashanyarazi kuri Rukara II.

Abayobozi basuye izi ngomero bishimiye ibyamaze gukorwa kuri izi nganda zombi. Madam Perrine yakomeje agira ati: “Twasanze zifashwe neza, ndetse harakozwe n’ibikorwa bikomeye byo kurinda ibidukikije, twanasanze ko ungufu zateganyirijwe gutanga zigerwaho, nko kuri Rukarara ya II twasanze megawate 2.2 twateganya zirenzwa zikageza kuri 2.4.”

Izi ngomero Rukarara I itanga ingufu z’amashanyarazi zigera kuri megawate 9 na Rukara II igatanga megawate zigera kuri 2.4, imishinga y’izindi ngomero zigenda zishyirwa mu bikorwa izatuma ingufu z’amashanyarazi zirushaho kwiyongera.

Urugomero rwa Rukarara I.
Urugomero rwa Rukarara I.
Urugomero rwa Rukarara II.
Urugomero rwa Rukarara II.
Umukozi wa Ngali Energy ltd Group asobanura imirimo yakozwe ku rugomero rwa Rukarara I.
Umukozi wa Ngali Energy ltd Group asobanura imirimo yakozwe ku rugomero rwa Rukarara I.
Abasenateri n'abandi bayobozi batandukanye basuye ingomero za Rukarara.
Abasenateri n’abandi bayobozi batandukanye basuye ingomero za Rukarara.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo uru rugomero rwa rukarara ruri kubakwa neza twiteguye umuriro mwinshi maze umwijima tukawirukana

nakure yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka