Nyamagabe: Abadepite basuye ingomero za Rukarara I & II ngo harebwe uko zihagaze

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite (PAC), iri gusura ingomero zinyuranye hirya no hino mu gihugu ngo harebwe uko ibibazo byazigaragayeho bihagaze ngo hanatangwe inama ku buryo byakemuka.

Uru ruzinduko rukozwe nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA) kigaragaweho amakosa anyuranye mu mikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu ndetse hakagaragara ibibazo ku ngomero z’amashanyarazi zimwe na zimwe.

Abagize PAC berekwa uko amazi ayoborwa mu mpombo ziyageza mu mashini bigatanga amashanyarazi.
Abagize PAC berekwa uko amazi ayoborwa mu mpombo ziyageza mu mashini bigatanga amashanyarazi.

Ubwo itsinda ry’abadepite bari muri PAC basuraga urugomero rwa Rukarara ya mbere n’iya kabiri ziri mu zagaragayeho ibibazo ziherereye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu mbere tariki 28/04/2014, Depite Karenzi Théoneste, visi perezida wa PAC yatangaje ko hari ingomero nto zigera kuri zirindwi zagaragaje ibibazo byo gutinda kurangira ndetse no gutanga ingufu zitangana n’izari zarateganyijwe.

Ati “hari ingomero ntoya zigera kuri indwi zagiranye amasezerano na Leta, ibibazo byagaragayemo cyane cyane habayemo ko igihe cyari giteganijwe ko zirangira sicyo gihe zarangiriye, zimwe zagaragaje ibipimo bikeya bijyanye n’ibyari biteganijwe mu masezerano”.

Aha bamwe mu bagize PAC basobanurirwaga aho imirimo yo kubaka Rukarara ya II igeze.
Aha bamwe mu bagize PAC basobanurirwaga aho imirimo yo kubaka Rukarara ya II igeze.

Rukarara ya mbere n’iya kabiri zasuwe kuri uyu wa mbere zihuriye ku kuba zose zitaruzuriye igihe cyari giteganijwe ndetse Rukarara ya mbere ikaba yaranaje kwegurirwa indi sosiyete kugira ngo ibashe gukosora ibibazo byari bihari, ubu ibikorwa byo kuruvugurura ngo rubashe gukora uko bikwiye bikaba biri kugenda neza nk’uko Depite Karenzi abivuga.

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Rukarara ya mbere yararangiye rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga aamashanyarazi angana na megawatt 9,5 ariko ntizijya zigerwaho kubera ikibazo cy’amazi macye. Kuri ubu ngo rutanga megawatt zibarirwa hagati ya 5 na 7 bitewe n’uko amazi yabonetse.

Aha ni mu ruganda rukora amashanyarazi (power house) kuri Rukarara ya mbere.
Aha ni mu ruganda rukora amashanyarazi (power house) kuri Rukarara ya mbere.

Rukarara ya kabiri nayo yararangiye ikaba ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 2 ariko ntirashyikirizwa Minisiteri y’ibikorwaremezo kuko ikiri mu igeragezwa ry’amezi abiri rizarangira muri Kamena 2014.

Ikibazo cy’imitegurire n’imicungire y’amasezerano mu mishinga yo gukora ingomero ngo gikwiye kwitabwaho kugira ngo hatabaho guhombya Leta mu gutinza igihe zigomba kuzurira, guhindagura amasezerano ndetse no gutanga ingufu nke ugereranije n’iziteganyijwe.

Aha niho hakusanyirizwa amazi mbere yo kujya gutanga amashanyarazi muri Rukarara ya mbere.
Aha niho hakusanyirizwa amazi mbere yo kujya gutanga amashanyarazi muri Rukarara ya mbere.

“Ibibazo dukunze kubona muri iyi mishinga y’ingomero n’ibindi ni imitegurire n’imicungire y’amazeserano. Usanga ukuntu biba byarateguwe bivamo kongera kuvugurura amasezerano, kubaka urugomero rutujuje igipimo cyari giteganijwe, … harimo mbega ikintu tugomba kuzitaho kureba uburyo abantu bategura amasezerano no kuyacunga kugira ngo bitazakomeza guteza igihombo leta,” Depite Karenzi.

Iyo imirimo yo kubaka urugomero itarangiriye igihe ngo abaturage ntibabonera igihe umuriro bagenerwa ndetse n’ingufu zigomba kuvamo zikagurishwa ntiziboneke ku gihe, bityo hakaba hari igihombo kuri Leta.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka