Nyamabuye: Umuturage yahisemo amashanyarazi aho gukinga inzu atuyemo
Umuturage wo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga atuye mu nzu irimo amashanyarazi ariko idafite inzugi n’amadirishya avuga ko yahisemo amashanyarazi kurusha gukinga inzu.
Tuganira n’uyu muturage ubana muri iyo nzu n’abandi bantu 5, yadutangarije ko ari umukene kuburyo atabasha gukingira rimwe inzu abamo akaba yarahisemo gushyira amatafari mu madirishya y’ibyumba gusa ahandi hakaba harangaye.
Kuri we, ngo ntabwo abandi bari gufata umuriro w’amashanyarazi ngo we asigare acana agatadowa ibyo yita gusigara inyuma mu majyambere. Kuba atuye mu nzu idakinze ngo amaze kubimenyera kandi nta kosa afite kuko adafite amikoro.

Tubajije niba uyu muturage yaba ari mu bategereje gufashwa ngo akinge inzu ye dore ko avuga ko nta hantu ateganya kuzakura amafaranga, ubuyobozi bw’akagari atuyemo buvuga ko hari abakene benshi bababye kurusha uwo muturage kuburyo azikingira inzu ye.
Uretse uyu muturage hari n’andi mazu agaragara ko adasukuye namba ariko akaba arimo umuriro w’amashanyarazi ku buryo usanga abaturage bafite inyota yo gukoresha amashanyarazi mu kubonesha, kuko bataragera ku rwego rwo kuyakoresha indi mirimo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|