Nyagatare: Gufata amazi ava ku nzu ye bimutungiye umuryango
Umugore wo mu Mudugudu wa Burumba mu Kagari ka Burija mu Murenge wa Nyagatare utarifuje ko amazina ye atangazwa yikoreye ikigega cyo hasi mu butaka akoresheje amahema apfundikiza amabati kugira ngo hatajyamo umwanda.
Uyu mugore atangaza ko aya mazi amufasha gutunga umuryango we kuko iyo amazi asanzwe yabuze abantu baza kuvoma iwe bakamwishyura.
Umudugudu wa Burumba ukunze kubura amazi. Abaturage bahamya ko ikibazo cy’amazi ari ingutu dore ko hari n’ubwo bamara icyumweru batayabona.
Iri bura rya buri gihe ry’amazi ryatumye bamwe bihangira imishinga yo kuyafata bakayakuramo ibibatunga.

Amazi ava ku nzu ye ajya muri iki kigega cya metero 2 z’ubutambike na metero 2 z’ubujyakuzimu yikoreye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Avuga ko iki giterekerezo yakigize nyuma yo kubona ko amazi akunze kubura mu mudugudu wabo, abakoresha amagare bayazana bakabahenda cyane. Ijerekani ayigurisha amafaranga 50.
Ngo igihe cy’izuba abasha kubona amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi. Yakuyemo akaduka gato kandi atunze abana be 2.
Musabyimana Charlotte, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo cy’amazi ari ingume mu Karere ka Nyagatare.

Asanga abaturage bakwiye kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo kandi gufata amazi yo ku mazu ni kimwe mu bizakemura ikibazo cy’amazi ndetse bikarinda n’isuri.
Ubu ngo akarere kabonye umufatanyabikorwa ufite ibigega bibika amazi akaba azajya abigurisha abaturage ku mafaranga make.
Ikindi ni uko akarere gafite mu mihigo kubaka ikigega kinini kizakwirakwiza amazi meza cyane mu mirenge itayafite nka Karangazi, Matimba, Rwimiyaga na Musheli.
Mu kwegereza abaturage amazi kandi ubu hari umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu nzuri urimo gukorwa, abaturage bo mu mirenge aya mazi azageramo nabo bakazajya bayakoresha.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Kimonyo wituka umugabo wabandi, Nonese uwo mugabo wuwo mugore kuvuga ngo uwamugutuma ntiwamubona, ubundi niwowe ushinzwe kumubika kuburyo wumva ko ataboneka? iyutinyuka ukavuga gutyo wumva ari byiza Brush your teeth please! ibitutsi bivemo.
Uwagutuma umugabo witwa Ndanga wowe wamubona muvandiiih
gupfa sugushyiramo umwuka gusa.
nibyiza kwihangira umurimo gusa ikintangaje nuburyo yiyise umupfakazi kandi afire umugabo basezeranye!!!!!!! biratangaje cyane
Bagenzi muge mukiranuka kuri byose, none se Mada! uri umupfakazi koko? umugabo wawe yarapfuye? ndumiwe umbabarire unsubize!
Bagenzi muge mukiranuka kuri byose, none se Mada! uri umupfakazi koko? umugabo wawe yarapfuye? ndumiwe umbabarire unsubize!
uyu yubahirije rya hamwe ry’uko intore itaganya ahubwo yishakura ibisubizo rwose, byiza cyane kandi akwiye kwigirwaho na benshi