Nyagatare: Abasilamukazi barahabwa amahugurwa ku bworozi bwa kijyambere
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nsengiyumva Djumatatu, yatangije amahugurwa ajyanye n’ubworozi bwa kijyambere agenwe Abasilamukazi bo mu karere ka Nyagatare.
Atangiza aya mahugurwa y’iminsi itatu, kuri uyu wa 08/05/2013, Mufti w’u Rwanda wungirije yatangaje ko inka bemerewe na Ambassade y’igihugu cy’Ubudage igomba guhabwa agaciro, izi nka zigafatwa neza aba Basilamukazi bakazoroza bagenzi babo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Girinka.
Aba Abasilamukazi bahamya ko iki gikorwa cy’ubworozi kizababera umusingi w’iterambere; nk’uko bitangazwa na Madame Kanyange Saidati.
Uyu mutegarugori yavuze ko kuva agiye korora inka ya kijyambere azajya abasha kwicyemurira ibibazo birimo nko kwishyurira abana amashuri kuko azajya acuruza amata.
Abayobozi b’akarere ka Nyagatare by’umwihariko abashinzwe ubworozi babagaragarije ko izi nka bazahabwa zigomba kwitabwaho bihagije kugira ngo bizabyarire umusaruro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko iyi gahunda y’ubworozi ikozwe mu buryo bw’amatsinda y’Abasilamukazi yunganiye muri gahunda yo koroza abaturage ikaba iri no mu mihigo y’akarere.
Ntirengenya Paulin ushinzwe ubworozi muri ka karere yatangaje ko inka 15 bazahabwa ari izizunganira akarere mu muhigo wo koroza abaturage igihumbi muri uyu mwaka. Yongeraho ko azakomeza kuba hafi y’aya matsinda akayafasha muri iki gikorwa cy’iterambere.

Umurayango w’Abasilamu mu Rwanda (AMUR) urasaba abiteguye korozwa kumenya ko kuba bahawe iyi nkunga atari ibyo gukinisha ahubwo bagakora ibishoboka byose bakabyaza umusaruro aya mahirwe.
Mufti w’u Rwanda wungirije yavuze ko afite icyizere ko umusaruro w’ubu bworozi utazatinda kuboneka kuko aba borozi babanje guhabwa ubumenyi kuri uyu mushinga mbere yo kuwinjiramo, ibi bikaba bitandukanye n’aho usanga abantu babanza guhabwa inkunga nyuma bakabona kugezwaho uburyo bwo kuyicunga no kuyikoresha.
Ubu bworozi buzakorerwa mu matsinda atanu agizwe n’Abasilamukazi bo mu mirenge ya Nyagatare na Rwempasha, nyuma y’icyumweru kimwe buri tsinda rikazahabwa inka eshatu kandi bazajya boroza bagenzi babo hagamijwe ko iri terambere rigera kuri bose.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|