Nyabihu: Umwaka wa 2014 wasize hakozwe imihanda myinshi

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bishimira ko umwaka wa 2014 wasize hubatswe imihanda myinshi muri aka karere bahamya ko yabakuye mu bwigunge.

Ingero batanga ni nk’umuhanda Nyakinama-Vunga uva mu Ruhengeri ujya Shyira, Umuhanda Sashwara-Kabatwa, umuhanda wa Jomba-Shyira ndetse n’indi itandukanye yabafashije guhahirana no kugenderana n’abandi.

Abaturage batuye mu Mirenge ya Rugera na Shyira inyurwamo n’umuhanda Nyakinama-Vunga bavuga ko utarakorwa byabagoraga cyane kubona isoko rihagije ry’umusaruro wabo w’ibikomoka ku buhinzi dore ko hakunze guhingwa urutoki n’ibisheke ndetse n’izindi mbuto, nk’uko Nyiransabimana Beatha ndetse na Sibomana bombi batuye mu Murenge wa Rugera babitangaza.

Umuhanda Sashwara-Kabatwa wabaye mwiza ku buryo abajya kugura ibirayi boroherejwe urugendo.
Umuhanda Sashwara-Kabatwa wabaye mwiza ku buryo abajya kugura ibirayi boroherejwe urugendo.

Banongeraho ko wasangaga n’abaje kurangura umuhanda utarakorwa babahera igiciro gitoya. Nyuma yo gukorwa k’uyu muhanda ngo ibintu byarahindutse bituma abaturage babasha gukirigita ifaranga riva mu buhinzi bwabo ku buryo bwiza.

Nyiramana Astherie, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Jomba hafi y’ahakozwe umuhanda Jomba-Shyira, avuga ko ubusanzwe kujya ku bitaro bya Shyira byasabaga kuzenguruka ugaca Mukamira ugakomeza mu Ruhengeri ariko ubu bisigaye byoroshye kuko hakozwe umuhanda Vunga-Shyira wa hafi cyane.

Ibyishimo kandi bifitwe n’abaturage b’Umurenge wa Kabatwa ahakozwe imihanda 2 uva Shaba-Vuga Kabatwa n’uwa Sashwara –Kabatwa yose yafashije abaturage mu buhahirane no kuva mu bwigunge, dore ko Umurenge wa Kabatwa ari umwe mu mirenge ya mbere yeramo ibirayi mu gihugu, usanga haza imodoka nyinshi zije kubipakira mu buryo bworoshye, nk’uko bigarukwaho na Minani Narcisse umwe muri bo.

Umuhanda Nyakinama-Vunga woroheje ubuhahirane hagati y'Abaturage ba Rugera na Shyira.
Umuhanda Nyakinama-Vunga woroheje ubuhahirane hagati y’Abaturage ba Rugera na Shyira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela avuga ko ashimishwa cyane no kubona imihanda yarakozwe mu duce dutandukanye aho yari ikenewe cyane igafasha abaturage kuva mu bwigunge ndetse ikoroshya ubuhahirane n’imigenderanire.

Yongeraho ko hakozwe ibikorwa remezo byinshi biteza imbere akarere mu mwaka wa 2014 kandi na n’ubu bikaba bigikomeje, aho bategenya kongera imbaraga hagamijwe guharanira iterambere ry’abaturage.

Mukaminani asaba abaturage b’aho ibyo bikorwa remezo byagiye bikorwa kuba ijisho mu kubibungabunga babirinda ko byakwangirika.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka