Nyabihu: Umwaka urarangira 17,5% bafite umuriro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko abafite umuriro muri aka karere umwaka urangira bageze ku kigero cya 17,5%.
Abaturage bataragezwaho umuriro muri aka karere, bifuza ko nabo bakwibukwa kugira ngo nabo bibonere akamaro ko kwegerezwa ibikorwa remezo, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahatuye, Mukeshimana Claudine.

Agira ati “Hashize imyaka igera kuri ine tubonye uyu muriro.Waradufashije cyane. Nk’abanyeshuri biga muri nayini babasha kwiga n’abatarawubona babasha kujya ah’uri bakiga.”
Undi muturage witwa Alphonse avuga ko henshi wageze bihangiye imirimo bakaba bagenda bazamurwa no kogosha,gusudira. Yongeraho ko ngo wabarinze imyotsi y’amatara n’udutadoba bamwe bacanaga utarabageraho.
Kuri ubu mu karere ka Nyabihu abafite umuriro w’amashanyarazi baracyari bake, ugereranije n’abatuye aka karere, kuko basaga 16 % mu ngo zisaga ibihumbi 60 ziri muri aka karere.

Abo mu duce tutaragezwaho umuriro w’amashanyarazi babona akamaro kawo kuho wageze, inyota akaba ari yose basaba ubuyobozi bw’akarere nabo kuzaberekezaho amaso, nk’uko uwitwa Yankulije abitangaza.
Ati “Muri aka karere hari aho umuriro utaragera henshi kandi turawukeneye mu bikorwa byacu bya buri munsi no mu iterambere.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mukaminani Angela, atangaza ko uyu abaffite umuriro baziyongera.
Avuga ko bazibanda mu misozi y’umurenge wa Rugera na Rurembo. Ariko ngo hari n’indi miyoboro mito bazagenda bakora n’ahandi ku bufatanye n’abaturage binyuze mu budehe. Ikigamijwe akaba ari ukongera umubare w’abafite amashanyarazi.
Ati “Tukaba twifuza ko nibura uyu mwaka uzarangira abafite umuriro w’amashanyarazi bagera nibura kuri 17, 5%”.
Umwaka ushize ingo 942 zikaba zaragejejweho umuriro w’amashanyarazi ku bice birindwi nshya hakozwe umuyoboro ukabakaba 21km.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|