Nyabihu: Hari ibishimwa n’ibikwiye gukosorwa mu miyoborere

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) ku miyoborere mu karere ka Nyabihu bugaragaza ibigenda neza abaturage bishimira n’ibyo banenga bifuza ko ubuyobozi bwashyiramo ingufu bukikosora.

Bimwe mu byashimwe n’abaturage harimo uko uburezi buhagaze, gahunda ya Girinka, guhuza ubutaka, ubuhinzi muri rusange, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, uko abaturage babona isuko ry’umusaruro wabo, n’ibindi. Ibi ngo barabyishimiye kandi bifuza ko byakomereza aho.

RGB yamuritse ariko n’ibyo abaturage batishimira, harimo serivise z’ubuzima, ubutabera, uburyo bwo guhitamo abagenerwabikorwa ba gahunda ziteza imbere abakene mu mirenge ikenney kurusha iyindi bita VUP, Vision 2020 Umurenge program.

Guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP, Nyabihu ifite 14,4% ni kimwe mu byo abaturage batishimiye.
Guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP, Nyabihu ifite 14,4% ni kimwe mu byo abaturage batishimiye.

Abatuye Nyabihu kandi ngo ntibanejejwe n’umwanya bahabwa mu gutegura no kugena imirongo ngenderwaho mu ngengo y’imari y’igihugu n’iy’akarere kabo, uko bahabwa umwanya mu itegurwa ry’imihigo, serivise zitangirwa mu nzego z’ibanze, uko abantu bashyirwa mu byiciro by’ubudehe n’ibindi.

Umuyobozi wa RGB (Rwanda Governance Board), Professor Shyaka Anastase, yaboneyeho asaba abayobozi ba Nyabihu gushyiramo ingufu nyinshi ngo abaturage bahabwe serivise nziza, banyurwe kandi babyishimire. Yongeyeho ko imiyoborere myiza mu Rwanda ishingiye ku guha agaciro umuturage kuko ariwe inzego zose zikorera mu Rwanda.

Yanavuze ko umuturage ari ntavogerwa mu Rwanda, ikaba ariyo mpamvu hakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo akorerwe ibyatuma atera imbere, kandi abayobozi bakabigiramo uruhare rukomeye binyuze mu buryo bayoboye abaturage.

Ubwo iki cyegeranyo cyamurikwaga, tariki 28/03/2014, abayobozi banyuranye mu karere ka Nyabihu, kuva ku bakuru b’imidugudu kugera ku bayobora akarere ngo bishimiye ibyo abaturage basanga bakora neza ariko banafata ingamba zo kunoza ibitagenda neza kugira ngo abaturage bakorera barusheho kubyishimira.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z'igihugu bitabiriye iri shyirwa ahagaragara ry'uko abaturage babona ishusho y'ubuyobozi mu nzego zitandukanye muri Nyabihu.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’igihugu bitabiriye iri shyirwa ahagaragara ry’uko abaturage babona ishusho y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye muri Nyabihu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu, Mukaminani Angela, yavuze ko ngo kwerekwa ubwo bushakashatsi bakamenya uburyo abaturage bafata ibyo abayobozi babakorera ngo ni nka Penetensiya, aho bafatiye ingamba kwisubiraho mu bitagenda neza no gukomeza gukora neza kurushaho mu bigenda neza. Yasabye buri muyobozi wese kubigira ibye agafata ingamba zo kwisubiraho no kunoza kurushaho ibyo bakora.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko uturere twa Gisagara, Kirehe, Ngoma na Burera aritwo turangwamo abaturage benshi bishimiye ku gipimo cyo hejuru uburyo bakonara n’abayobozi babo, bakanishimira uburyo babagezaho serivisi.

Umuyobozi wa RGB, Professeur Shyaka Anastase yatangarije abitabiriye icyo gikorwa ko kuri ubu mu itangwa ry’amanota y’imihigo mu turere hazajya hanarebwa uko abaturage babona imiyoborere kandi ngo bikazajya bigira uruhare rungana na 10% mu manota uturere tugira mu mihigo. Yaboneyeho gusaba buri muyobozi kwita ku miyoborere ibereye abaturage.

Abari bitabiriye bari bakurikiye cyane bashaka kumva uko akarere kabo gahagaze ku bijyanye n'ishusho abaturage babonamo uko bayobowe.
Abari bitabiriye bari bakurikiye cyane bashaka kumva uko akarere kabo gahagaze ku bijyanye n’ishusho abaturage babonamo uko bayobowe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka