Nubwo bashishikarizwa kuboha ibiseke, ngo ntibabibonera isoko

Bamwe mu bagore baboha ibiseke mu Ntara y’Iburasirazuba ngo ntibabona isoko ryabyo nubwo bashishikarijwe kubiboha ngo biteze imbere.

Hashize igihe komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore muri iyo ntara ishishikariza abagore kwibumbira hamwe, kugira ngo bigishwe imirimo y’ubukorikori yabafasha kwiteza imbere.

Ibiseke baboha ngo ntibibona isoko bigatuma badindira mu iterambere.
Ibiseke baboha ngo ntibibona isoko bigatuma badindira mu iterambere.

Abagore baboha ibiseke bibumbiye muri koperative Amizero y’i Musha mu Karere ka Rwamagana bavuga ko hari abagiye bagerageza gukora bene iyo mirimo ariko bakagira imbogamizi z’uko ibyo bakora bitabonerwa isoko.

Nyirandegeya agira ati “Abanyamuryango bacitse intege kubera kutagira isoko ry’uduseke, n’utuboshye turi aho turabitse. Uretse nko kuvuga ngo umuturage runaka arashaka gushyingira akaba ari we wakenera nk’igiseke, nta soko dufite twabicuruzaho.”

Aba bagore bavuga ko ikibazo cyabo bagiye bakigeza ku nzego z’ubuyobozi bazisaba ko zabafasha kubona isoko, ariko ngo bisa nk’ibyananiranye.

Uretse kuba ibyo bidindiza iterambere ryabo ngo byanatumye bamwe mu banyamuryango b’iyo koperative bacika intege ku buryo batagishishikarira kuboha.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Uwingabiye Alice, avuga ko abagore bashishikarijwe kwibumbira mu makoperative kugira ngo biteze imbere.

Avuga ko bimaze kugaragara ko kuboha hari abo byateje imbere, ku buryo ngo abo batabona isoko ry’uduseke twabo bagiye kujya bafashwa kutugeza mu mamurikabikorwa y’uturere kugira ngo biborohere guhura n’abashobora kutugura.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Uwingabiye Alice.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Uwingabiye Alice.

Uwingabiye agira ati “Kuboha hari abo byateje imbere. Abatabona isoko ntabwo twahita tubabonera isoko nonaha, ariko buri mwaka hari abo twohereza mu mamurikagurisha."

Akomeza agira ati "Turashaka noneho ko Inama y’Igihugu y’Abagore izaba iri no mu mamurikabikorwa y’uturere kugira ngo tubafashe kugera aho bagaragariza ibikorwa byabo bikagurwa.”

Koperative Amizero iboha uduseke guhera muri 2003. Yatangiye itagira aho gukorera, nyuma umufatanyabikorwa witwa ARDR aza kububakira inzu yo gukoreramo. Kuba batabona isoko ry’ibyo bakora ngo bikaba ari cyo kibazo kibakomereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibiciro by’ibiseke

uwitonze Marie Josee yanditse ku itariki ya: 20-08-2017  →  Musubize

Ndashaka adresse ya koperative amizero kuko nkeneye uduseke.

uwitonze Marie Josee yanditse ku itariki ya: 20-08-2017  →  Musubize

Mubigurishe make,abantu babishyira kumasoko barabihenda cyane.mubyohereze n inaha mu bihugu by iburayi kuri make.iyo ubutumye umuntu Ashaka kukugurisha kamwe AMA Euro arenze 5 ni menshi cyane!Mubugurisha gute mutaduhenze ?

Muhebuza yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Ni twiza ikibura ni marketing nagira ngo mbagire inama yo kutumenyekanisha mu Rwanda no hanze. Dore inzira zimwe gusaba ahakorera inzego za Leta bakaduteguramo ku buntu, kudushakira ibindi bintu byo gushyiraho hari nka mabuye yitwa amabengeza urayatsa noneho ukayavanga na kole y’umweru ugasigaho inyuma agaseke gahita gahinduka kuko kaba kongerewe agaciro n’ibindi

dider yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka