Ngororero: Urugaga rw’abikorera rurashimirwa kwihutisha iterambere ry’akarere
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, avuga ko urugaga rw’abikorera muri aka karere rwagize uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ryako cyane cyane mu kuvugurura umujyi wa Ngororero no gutanga serivisi zitahabonekaga.
Ruboneza ahera ku bikorwa bikomeye by’abikorera, aho ubu aka karere kamaze kugira inyubako z’amazu agerekeranye (etages) zubatswe n’abikorera, sitasiyo ya lisansi, ikigo abagenzi bategeramo imodoka n’ibindi bikorwa biremereye abikorera bazanye muri aka karere, bikaba ari bimwe mu bigafasha kwitwara neza mu kwesa imihigo.

Kugira ubushake n’uruhare mu guteza imbere akarere no guharanira inyungu z’abanyamuryango b’urugaga rw’abikorera muri Ngororero, byatumye mu matora ya komite nshya yashyizweho mu cyumweru gishize, babiri mu bari bayoboye iyo komite bagaruka mu buyobozi bwayo bukiyobowe na Kanyambo Ibrahim.
Icyakora, hari bamwe mu bagize uru rugaga batishimiye uburyo hari abashyirwa muri komite nyobozi kandi badasanzwe bazwi mu bikorwa by’abikorera, nkuko byagenze mu matora aheruka.
Mu gufasha abikorera bo mu mirenge gukorera hamwe, hatangiye gushyirwaho amakoperative y’abikorera mu mirenge, aho bahuriza ibikorwa cyangwa bagahuza imbaraga bagakora igikorwa kimwe bumvikanyeho.

Ku ikubitiro, imirenge ya Kabaya na Matyazo yamaze kubona ayo makoperative ndetse akaba akora neza, aho biteganyijwe ko azabera urugero indi mirenge maze nayo igakora amakoperative yayo.
Urugaga rw’abikorera ruri mu bafatanyabikorwa b’akarere basinyana imihigo y’ibikorwa buri uko umwaka utashye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uruhare rw’abikorera rurakenewe mu iterambere dushaka maze ngo twihutishe iterambere, ibi byabereye i Ngororero byakabareye abandi isomo maze nabo bakazamuuka twese tukabyina injyana imwe