Ngororero: Umushinga EJOHEZA urateza imbere ubumenyi ku mikoreshereze y’imari mu muryango

Umushinga USAID Ejo Heza ku bufatanye n’Akarere ka Ngororero watangije gahunda yo kwigisha ingo abaturage bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku gucunga imari, kwizigamira ndetse no gukorana n’amabanki mu bikorwa bibyara inyungu, mu rwego rwo kubafasha gucunga neza umutungo wabo.

Aba mbere batsinze amasomo 13 bize ndetse n’imikoro bahabwa gukorera mu ngo zabo bahawe inyemezabumenyi ku wa 19/02/2015, ndetse banemererwa kuzamurwa mu cyiciro gikurikiyeho.

Abahawe ibi byemezo ni 60 bo mu Mirenge ya Hindiro na Matyazo, n’aho abandi 19 ntibabashije gutsinda amasomo bakaba bazayasubiramo.

John Ames avuga ko bifuza gufasha leta kugera ku ntego zayo.
John Ames avuga ko bifuza gufasha leta kugera ku ntego zayo.

John Ames, umuyobozi mukuru wa USAID Ejo Heza mu Rwanda avuga ko kimwe mu byatumye USAID izana iyi gahunda mu Karere ka Ngororero ari ugufasha Leta kuzamura umubare w’abanyarwanda bizigamira ndetse bakanakorana n’amabanki, nyuma y’uko bigaragaye ko 60% by’abatuye igihugu aribo bakorana nayo.

Akomeza avuga ko hari n’abaturage badahagurukira kwizigama, cyangwa kumenya gukoresha amafaranga y’urugo maze bagahora bahomba kubera ubumenyi buke kandi bidakwiye ko gukorera mu gihombo.

John Ames yemeza ko iyi gahunda ya USAID Ejo Heza yamaze gutuma kwizigamira mu matsinda akorana n’uyu mushinga byarazamutseho 23%, iyi ntambwe ikaba ari nziza.

Abatsinze amasomo n'imikoro bahawe impamyabumenyi bimurirwa mu kindi cyiciro.
Abatsinze amasomo n’imikoro bahawe impamyabumenyi bimurirwa mu kindi cyiciro.

Ubu buryo bushya burimo kugeragezwa mu matsinda 24 mu gihugu hose, mu gihe andi 150 arimo gutegurwa harimo n’ayo mu Karere ka Ngororero.

Iyi gahunda igabanyijemo ibyiciro bine mu gukurikirana amatsinda. Icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumweru 16 aho abagize amatsinda bahabwa ubumenyi mu kuzigama, kubara ingengo y’imari n’ibindi.

Igice cya kabiri cy’amezi 2 kigizwe no gushyira mu bikorwa ibyo bize mu gice cya mbere, igice cya gatatu cy’ibyumweru 8 biga gukora no gucunga imishinga naho igice cya nyuma kigizwe n’amezi 4 kikaba ari ugushyira mu bikorwa ibyizwe mu gutegura no gucunga imishinga.

Muri rusange mu banyamuryango 638 bo mu turere 11 tw’u Rwanda 78% ni abagore.

Mu bakurikira aya mahugurwa 78% ni abagore.
Mu bakurikira aya mahugurwa 78% ni abagore.

Uwizeyimana Blandine, Uwajeneza Donatha na Nyirangirinshuti Dativa bakurikiranye aya masomo ndetse bakayatsinda, bavuga ko mbere batari basobanukiwe no gucunga umutungo w’urugo, bakaba barahoranaga amakimbirane n’abagabo babo ku micungire yawo ndetse bakaba baratinyaga gukorana na banki.

Nyuma yo gutangira guhabwa amasomo n’uyu mushinga, ubu buri wese afite umushinga we wunguka kandi abikesha banki.

Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngororero avuga ko bashimira abafatanyabikorwa nk’aba kuko babafasha kwesa imihigo baba barasinyanye na Perezida wa Repubulika.

Yizera ko umubare w’abatuye akarere bakorana n’ibigo by’imari nk’inzira ikomeye mu kongera ubukungu uzakomeza kwiyongera wihuta ndetse ngo ntibazatinda kugera 100% by’abaturage bakorana n’amabanki n’ibigo by’imari.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka