Ngoma: Barasabwa kuroba ifi z’imamba nyinshi ngo bongere umusaruro wa terapiya mu biyaga
Abarobyi bakora umurimo wo kuroba mu biyaga bya Sake,Mugesera na Birira barasabwa kuroba ku bwinshi ifi zo mu bwoko bw’imamba kuko izifi zibangamiye umusaruro w’ifi za “Terapiya” zikunzwe cyane ku isoko zanatewe muri ibi biyaga.
Iki cyemezo gifashwe mugihe iz’ifi z’imamba bigaragaye ko zirya ubwoko bw’ifi za Terapiya zatewe na leta muri ibi biyaga ngo zororoke kubera umusaruro zitanga n’uburyo zikunzwe kandi zinahenze ku isoko ry’amafi.

Igiciro ku kilo kimwe cy’ifi ya Terapiya kijya gukuba gatatu icy’ubundi bwoko bw’ifi zigaragara muri ibi biyaga.
Barushimusi b’amafi ndetse n’izifi zo mubwoko bw’imamba ngo bidafatiwe umwanzuro mu gihe gito wasanga ibi biyaga umusaruro w’amafi utakiboneka.
Iramuremye Jean Baptiste umurobyi mu kiyaga cya Sake,avuga ko amafi yo mubwoko bw’imaba atungwa n’amafi mato nka Terapiya ari nayo mpamvu usanga amafi bateyemo ya Terapiya nta musaruro mwinshi atanga.

Yagize ati “Mbona ba rushimusi batakiri benshi kuko twabahagurukiye ugerageje arafatwa agahanwa.Ikibazo gikomeye ni ziriya fi z’imamba nizo zimaramo amafi ya Terapiya yatewe muri iki kiyaga cya Sake. Twafashe umwanzuro ko tugiye kuziroba cyane kugirango ifi z’imamba nizisigaramo ari nke bitume Terapiya zatewemo zororoka naho ubundi zihita zizirya.’
Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ntibemeranya neza n’aba barobyi kukuvuga ko ikibazo gikomeye cyane kiri kuri aya mazi arya Terapiya,kuko butunga agatoki abarobyi ba rushimusi b’amafi barobesha imitego mito itemewe ifata amafi atarakura.
Dr Bugingo Girbert,umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi burimo n’amafi mu karere ka Ngoma,avuga ko ikibazo gikomeye kiri kuri ba rushimusi barobesha imitego itemewe batuma aya mafi yatewemo atororoka kuko arobwa akiri mato atarakura ngo anabyare.
Yagize ati”Nubwo hari ibyo mwita ifi z’imamba muvuga ko arizo zituma nta musaruro ugaragara uva muri aya mafi duteramo,ikibazo kiri kuri ba Rushimusi. Ntimubafata se? n’bamwe muri mwe barabikora. Mukaze umurego tubahashye. Ifi zo z’imamba dufate ingamba tuzirobe ku bwinshi kuburyo zigabanuka mu kiyaga bizatuma na terapiya zibasha kororoka.”
Ikilo kimwe cy’ifi ya terapiya ikimara kurobwa ku kiyaga cya Sake kigura amafaranga 130 Frs,mugihe izindi fi nk’imamba ikilo kigura amafaranga 500 Frs.
Akarere ka Ngoma kari kahize kuzabona umusaruro wa Toni 160 z’amafi muri uyu mwaka,ubu bakaba bageze hejuru ya toni 150. Ikibazo kiracyari ku musaruro w’amafi ta Terapiya yatewe muri ibi biyaga.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|