Mutete: World Vision yateye inkunga irenga miliyoni 8 abarokotse Jenoside batishoboye
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Mutete bashyikirijwe inkunga na World Vision igizwe n’imifuka ya sima 300, inka, imyenda n’ibindi byangombwa byo kubafasha mu mibereho yabo bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8.5.
Uyu muhango wabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994, aho abayobozi bashyize indabo ndetse bakanumira imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete.
Madamu Uwizeyimana Laurence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buhamya yatanze yagaragaje inzira igoranye yanyuzemo kugira ngo arokoke.
Ati “si nari mfite icyizere cyo kongera kubaho nyuma y’uko mbuze umuryango wanjye ndetse n’umugabo ngasigarana umwana umwe, ariko ubu nkaba ashimira Leta y’u Rwanda ku buryo idahwema kudufasha”.

Uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Gicumbi, Nyirarukundo Emerthe, yashimiye World Vision ku nkunga yateye abarokotse ndetse asaba ko yakomeza kubafasha kuko mu karere ka Gicumbi by’umwihariko mu murenge wa Mutete hakigaragara abarokotse Jenoside bagikenewe kwitabwaho.
Yagize ati “aha niho hishwe Abatutsi benshi mu ntara y’amajyaruguru akaba ari n’aho hakiri ibibazo byinshi byatewe na Jenoside ugereranyije n’ahandi”.
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe na Jenoside kugirango zikemuke n’ugukomeza gushaka ibisubizo umunsi ku wundi bahereye ku bikorwa by’ibanze harimo kubabonera amacumbi no kwivuza ndetse n’ibindi; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabivuze.

Yagize ati “haraboneka amazu 176 akeneye gusanwa ndetse n’andi 26 akeneye gusenywa akubakwa kuko ashaje cyane, hakaba hakenewe amafaranga agera kuri miliyoni 300 yo gukemura icyo kibazo, ariko ndashimira cyane abafatanyabikorwa b’akarere bafasha mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara”.
Isima yatanzwe igiye gufasha kubaka amazu yihutirwaga dore ko amwe yari agiye kugwa muri ibi bihe by’imvura.
Abarokotse Jenoside basabwe kwihangana ko imibereho myiza yabo ari igikorwa kigomba kwitabwaho n’inzego zose ari nayo mpamvu bazanye inkunga yabo n’ubwo bazi neza ko idashobora kurangiza ibibazo byose bafite; nk’uko umuyobozi wa World Vision, George Gitau, yabivuze.
Ati “Imana ihari kandi ishobora byose, amarorerwa yabaye mu Rwanda ntazongera kubaho, aya mahirwe ashobora guhindura amateka y’ejo hazaza”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abarokotse Jenoside kugira icyizere cy’ejo hazaza ndetse bagahangana n’ibibazo bibugarije na Leta ikazabafasha birushaho gushakirwa ibisubizo.
Ati “abayanyarwanda bagomba gukomeza kwimakaza urukundo birinda amacakubiri kuko u Rwanda rutanga icyizere cyo kubaho neza bakomera ku ntwaro ikomeye yo gutsinda ikibi ariyo y’ubumwe n’ubwiyunge”.
Yagaragarije ko kwigira ari inshingano za buri Munyarwanda aho guteganya ko amahanga yakemura ibibazo bafite ahubwo icyizere cyo kwishakamo ibisubizo bakishakamo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|