Musanze: BNR izataha inyubako yuzuye itwaye hafi miliyari ebyiri

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yujuje inzu igiye gukorerwamo n’ishami ryayo rya Musanze. Iyi nzu ijyanye n’icyerekerezo tuganamo yuzuye itwaye hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki 24/05/2014.

Hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ugana i Nyakinama, ni ho iyo inyubako nini y’igorofa yuzuye vuba yubatse. Ku marembo uhasanga abashinzwe umutekano babanza ku gusaka, ugitera intambwe mbarwa uhita ubona ubusitani bwiza.

Inyubako ya BNR iracyeye cyane inafite ubusitani n'amatara agezweho.
Inyubako ya BNR iracyeye cyane inafite ubusitani n’amatara agezweho.

Abakozi bambaye imyambaro y’akazi barashyashyana bakora imirimo ya nyuma. Bamwe barimo gusiga amarangi, amapave mu gihe abandi boza amakaro, imyiteguro yo kuyitaha irarimbanyije.

Ku Banyamusanze, ngo iyi nzu ni ikimenyetso cy’iterambere. Umukobwa ukora kuri iyo nyubako ati: “Inyubako nk’iyi ngiyi iranshimisha ni iterambere ry’igihugu, ubwo rero iyo igihugu cyateye imbere na we nk’Umunyarwandakazi uba urimo gutera imbere.”

Isuku irarimbanyije mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kuyitaha.
Isuku irarimbanyije mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kuyitaha.

Ishami rya Banki Nkuru rya Musanze ryari rimaze imyaka umunani rikorera mu bukode, ariko ubu amafaranga y’ubukode azasugira maze Banki irusheho kunguka.

Nanone kandi kuba ari inyubako ngari yubatswe hakurikije igishushanyo-mbonera cya banki, ifite ibyumba bitangirwamo serivisi zose zikenewe muri banki bitandukanye n’inyubako bakoreragamo mbere, ikindi ifite ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu mikorere ya banki nk’imitamenwa n’amamashini abara amafaranga.

Iyi nyubako iri ku muhanda wa kaburimbo ugana i Nyakinama.
Iyi nyubako iri ku muhanda wa kaburimbo ugana i Nyakinama.

Iyi nyubako ijyanye n’iki gihe tugezemo yubatswe mu mezi 12 itanga akazi ku bantu bo mu Karere ka Musanze bakirigita ifaranga. Ndarubyariye Celestin ni umuturage wo mu Karere ka Musanze amaze hafi amezi abiri asiga irangi kuri iyo nyubako, ngo amafaranga yahakuye yayaguze inyana anabasha gukemura ibibazo byo mu rugo.

Kubera ubwiza iyo nyubako ifite, ni imwe mu zihindura isura y’Umujyi wa Musanze, bigatera ishema abaturage bahatuye. Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, izatafungurwa ku mugaragaro, umuhango uzitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.

Iyi ni inyubako ya Banki nkuru y'u Rwanda ishami rya Musanze yuzuye itwaye miliyari hafi ebyiri.
Iyi ni inyubako ya Banki nkuru y’u Rwanda ishami rya Musanze yuzuye itwaye miliyari hafi ebyiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya mafaranga yakoreshejwe nimenshi cyane ndasaba Leta yacu Koherezayo Auditor General igakurikirana imikoreshereze yaya mafaranga ,ikigaragara yakoreshejwe nabi,yaribwe! Impamvu: amabuye arahendutse,amatafari arahendutse,imicanga irahendutse, main doeuvre irahendutse,uretse ibidakorerwa mu Rwanda ariko ibindi birahendutse. Iyo audit irakenewe kuko nayo mafaranga nayo abanyarwanda. Gusa iyinzu iragaragaza iterambere, nibatuzanire amafaranga yimishinga muri iyi Banki urebe ukuntu abanya Musanze turaterimbere! murakoze cyane

john yanditse ku itariki ya: 24-05-2014  →  Musubize

audit hafi kabisa, ibi ntibishoboka. amabuye yari hariya, ....keretse niba barubakishije zahabu????

kamana yanditse ku itariki ya: 23-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka