Muri 2017 ngo ubucukuzi buzaba bwinjiza miliyoni 400 USD
Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMA) ku bufatanye na Leta, ryemeye gukoresha uburyo bugezweho bw’ubucukuzi, kugirango umusaruro uva ku mabuye y’agaciro uzabe wikubye kabiri kugera kuri miliyoni 400 z’amadolari bitarenze umwaka wa 2017.
RMA yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 04/12/2013, ubwo yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi, wahariwe kuganira ku byabafasha kubona umusaruro mwinshi kandi ufite ireme, guteza imbere imibereho y’umucukuzi ndetse no kurengera ibidukikije.
“Turemera ko umusaruro w’amadevise ava ku mabuye y’agaciro uzaba ugeze kuri miliyoni 400 z’amadolari nk’uko twabisabwe; vuba aha tugiye gukoresha imashini zigezweho kugirango tuve ku buryo bwa gakondo; umutekano w’abacukuzi nawo uradushishikaje, ngirango ntimuherutse kumva abantu bagwiriwe n’ibirombe”, nkuko Perezida wa RMA, Jean Malick Kalima yabivuze.

RMA isaba Leta kuyishyigikira mu gukangurira abacukuzi kwitabira kwinjira mu ishyirahamwe, kugabanyirizwa ibyo abacukuzi basabwa kugirango babone inyungu nyinshi, ndetse no guhabwa ibyangombwa by’ubucukuzi mu gihe cyihuse.
Ishyirahamwe ry’abacukuzi ryavuze ko kugeza ubu ryinjiriza Leta miliyoni zigeze kuri 200 z’amadolari ku mwaka, rigatanga imirimo ku bantu ibihumbi 48, kandi ngo rifite uruhare mu guca imihanda mu gace kaberamo ubucukuzi, no kunganira ibikorwa byo kubaka amashuri n’amavuriro by’abaturage.
Icyakora ngo ubucukuzi mu Rwanda ntiburakorwa mu buryo bwubahirije ibipimo mpuzamahanga, kubera kutagira ibikoresho bigezweho byorohereza abakozi gutanga umusaruro mwinshi, nk’uko Umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutungo kamere RNRA, Dr Michael Biryabarema yamenyesheje abacukuzi.

Dr Biryabarema yagize ati: “Ntitwabona umusaruro twifuza mu gihe 15% gusa by’amabuye y’agaciro ari yo ava mu byayunguruwe; kandi abacukuzi baracyakoresha amasuka n’amapiki mu kumena ibitare; ubwo se ucukura metero zirenga 10 azazigeraho ryari! Hari n’aho abantu mwihambira ku bitare bikomeyee, ibyo mwabiretse cyangwa mugakoresha intambi zo kubimena!”
Yasabye kandi abacukuzi gukora mu buryo butabangamiye ibidukikije, kuko “akenshi twumva ko abacukuzi binubirwa kuba bahumanya amazi, bagasiga badatunganije aho bacukuye, nyamara twagombye gutekereza ku ngaruka z’igihe kirekire, kugirango abana bazavuka bazasange hari ibyo twabateganirije”.
Gasegereti niryo buye ry’agaciro ryiganje mu bikomoka ku bucukuzi mu Rwanda ngo bigize 40% by’ibyoherezwa mu mahanga. Andi ataratanga umusaruro wifuzwa ni Wolfram, Coltan, zahabu na Sapphire.

Ubundi ngo ubucukuzi bwa nyabwo mu Rwanda ntiburatangira gukorwa; ku buryo “buramutse bukozwe neza nta yindi mirimo yaburusha umusaruro”, nk’uko Dr Biryabarema abyemeza.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere, Evode Imena yijeje abacukuzi ko Leta ntacyo itakora kugirango urwego rw’ubucukuzi rutere imbere, aho “yiteguye kumva ibibazo bagira byose, ariko umusaruro binjiriza igihugu ukiyongera”.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Gutanga ibyangombwa bwo bigomba kwihutishwa kuko ni business niba umuntu yatekereje kuyijyamo agomba kubibonera ibyangombwa mu gihe cyihuse. Niba hari ushaka kugurisha ikirombe cye bikihuta ndetse na leta ikabona imisoro
Turabushyigikiye ariko n’abacukuzi ba kariyeri kandi aribo bafite uruhare rukomeye mu mwubakire tubiteho bakore nabo ishyirahamwe cg basange abacukuzi b’amabuye y’abaciro kuko nubundi yose ni aya gaciro