Muhanga ifite umwihariko ku hava amashanyarazi -Brig. Gen. Karamba
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama Brigadier General Charles Karamba aratangaza ko Akarere ka Muhanga gafite umwihariko gashobora kubyaza ingufu z’amashanyarazi ugereranyije n’utundi turere two mu Ntara y’amajyepfo.
Ubwo we n’abanyeshuri 11 biga iby’umutekano wo ku rwego rwo hejuru muri iri shuri baturutse hirya no hino mu bihugu bigize umugabane wa Afurika basuraga ibikorwa bibyara ingufu z’amashanyarazi mu Karere ka Muhanga, bagaragarijwe ishusho y’Akarere ku hakorerwa amashanyarazi ndetse n’ahateganywa kongererwa izi ngufu.

Ibibazo aba basirikari babazaga ubuyobozi bw’akarere byagarutse ku mpungenge zo kuba imirenge igera kuri itatu y’aka karere nta mashanyarazi ifite mu gihe biteganyijweko mu myaka itanu iri imbere nibura abanyarwanda bagera kuri 70% bagombye kuba bagerwaho n’amashanyarazi, mu gihe aka karere kari ku ijanisha rya 15% ku baturage bafite amashanyarazi.
Aba basirikari kandi banagarutse ku biteganywa gukorwa n’akarere kugira ngo ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zibashe gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ngo kuko usanga ahari amashanyarazi haboneka akazi, ibi bigatuma abaturage bagira umutekano uzira ubujura n’amabandi.

Abaturage 95% by’abanyamuhanga bose ariko baracyacana inkwi, akarere kakaba kavuga ko kari gushyira mu ingufu mu gukoresha biogas aho uyu mwaka hazubakwa 124 ziyongera ku zisaga 150 zari zisanzwe, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubitangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku yagaragarije aba banyeshuri b’abasirikare uburyo imiterere y’Akarere ituma hari imwe mu Mirenge ikagize bigoye ngo igerwemo n’amashanyarazi cyane cyane iyegeranye n’umusozi wa Ndiza, ariko anagaragaza ko hari ibiri gutekerezwa kugira ngo abatuye muri iyi mirenge nabo bikure mu bwigunge.
Ku bijyanye no kubona amashanyarazi ku mirenge iherereye mu misozi ya Ndiza, Mutakwasuku avuga ko ku bufatanye n’itorero Anglican mu Rwanda na Cororado University, bari gukora inyigo yo kubyaza amashanyarazi umuyaga w’isunzu rya Ndiza ukazacanira imirenge ya Rongi na Kibangu.

Hari kandi ngo n’uburyo bwo kubyaza imigenzi myinshi iva muri Ndiza ingomero ntoya zishobora gutanga ingufu zigereranyije zafasha abaturage, aho ikibazo kikiri kubabonera ibyuma bitanga amashanyarazi (Turbine) bityo abatuye Ndiza bakabasha kwikorera umuriro w’amashanyarazi.
Ubu buryo bwose ni nabwo umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare, Brigadier General Charles Karamba agiraho inama Akarere agasaba kunoza neza imishinga nk’iyi yatuma aya mahirwe agaragara muri Muhanga kurusha utundi turere tw’Intara y’Amajyepfo adapfa ubusa.
Brig. Gen. Karamba avuga ko usibye kuba akarere gateganya gukorana n’abafatanyabikorwa, ngo gakoze neza imishinga na Minisiteri y’ingabo ntiyabura kugafasha kuko hari n’ibindi iyi Minisiteri iteramo inkunga.

Bamwe mu banyeshuri b’abasirikari baturuka mu mahanga bavuga ko gahunda u Rwanda rwihaye zo kongera amashanyarazi ndetse no gufasha abaturage kubungabunga ibidukikije bakoresha izindi ngufu ari isomo ryiza bazajyana iwabo, kugira ngo nabo bateze imbere aho baturutse baje kwiga.
Lieutenant Cornel Amon Mocuru waturutse mu gihugu cya Kenya, avuga ko hari byiza intara y’Amajyepfo igaragaza mu kongera ingufu by’umwihariko gushyiraho uburyo bwo kubyaza amashanyarazi ingomero ntoya (micro Hydro power), biogas, ndetse na gahunda yo kubyaza ingufu umuyaga, iki akaba ari ikintu abona cyagirira abaturage benshi ba Afurika akamaro gikozwe neza.
Aba banyeshuri b’abasirikare barimo gusura uturere dutangukanye tw’intara y’amajyepfo n’ahandi mu gihugu, bakaba bagamije kureba uko umutekano, ubukungu n’ingufu z’abashanyarazi byatezwa imbere kuko ngo bitagomba gusigana mu kubumbatira umutekano rusange.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo rwose tugume kwisonga abanyamahanga ba kwigira iwacu i
rwanda(imbangukiramihigo dukore byinshi byiza kandi vuba).
nibyiza kbs
nibyiza kbs
bakomeze bazenguruke igihugu bareba ibyagezweho kandi tubasabye kutarambwirwa kuko ibyiza dufite byo gusura ari byinshi