Mu nkunga y’ingoboka, biyubakiye inzu ibinjiriza frw250.000 ku kwezi

Abahabwa amafaranga y’ingoboka b’i Gishamvu mu Karere ka Huye biyemeje kwigomwa 70% buri kwezi none biyubakiye inzu y’ubucuruzi ibinjiriza ibihumbi 250 ku kwezi.

Iyi nzu bayubatse ku gasantere kimuriweho isoko rya Busoro (kuko mbere ryaremeraga mu gishanga). Igizwe n’ibyumba mberabyombi (salles) bibiri ndetse n’ibyumba byo gucururizamo.

Inzu y'ubucuruzi yubatswe n'abasaza n'abakecuru bafata inkunga y'ingoboka i Gishamvu.
Inzu y’ubucuruzi yubatswe n’abasaza n’abakecuru bafata inkunga y’ingoboka i Gishamvu.

Ubukode bw’ibi byumba ni bwo kuva mu kwezi kwa 11/2015, buvamo amafaranga ibihumbi 250 ku kwezi.

Purukeriya Kanyumba, Umuyobozi wa Koperative Agaciro ka Gishamvu abahabwa inkunga y’ingoboka bibumbiyemo, avuga ko iyi nzu yabatwaye amafaranga asaga miliyoni 36 z’amanyarwanda.

Kanyumba agira ati “Kugira ngo dutangire iki gikorwa, twamaze amezi atandatu tubitekerezaho, kandi muri ayo mezi twari tumaze kwegeranya miriyoni 12.”

Aho iyi nzu itangiriye kubinjiriza amafaranga, bafite umugambi wo gufasha abanyamuryango mu bikorwa byo kwikura mu bukene.

Kanyumba akomeza agira ati “Dufite gahunda yo kongera inyubako mu gice cy’ikibanza cyacu tutarubaka, hanyuma amafaranga avuyemo azajya afasha abanyamuryango kwikura mu bukene; nko kubagurira amatungo.”

Hari uwakwibaza niba gusaba abanyamuryango basanzwe bahabwa inkunga y’ingoboka kuko bakennye, kwigomwa ku mafaranga bagenerwa muri gahunda ya VUP byaraboroheye.

Kanyumba avuga ko bitabagoye kuko n’ubusanzwe Abanyagishamvu bamenyereye kuba mu matsinda yo kwizigama. Ati “Umuntu wamenyereye kwizigama umwaka washira akarasa ku ntego akabona akuyemo akantu gafatika, kumubwira igikorwa nk’iki yabyumvaga vuba.”

Mukabusabana Genovefa, umunyamuryango w’iyi koperative utuye mu Mudugudu wa Murambi ati “Kwigomwa ku mafaranga tugenerwa ni byiza. Twashakaga kugira ngo batuzamure natwe twizamure.”

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Agaciro ka Gishamvu bagenda bisazira (dore ko abenshi muri bo ari abasaza n’abakecuru).

Cyakora imigabane yabo ntitwarwa n’abanyamuryango basigaye, ahubwo ibarwa ku bo mu miryango yabo basanzwe bafata inkunga y’ingoboka, cyangwa abishingizi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka