Mme Graca Machel Mandela yaje gutangiza umuryango w’abagore mu by’ubukungu
Umuryango nyafurika witwa New faces New voices, washinzwe na Mme Graca Machel wari Madamu wa nyakwigendera Nelson Mandela, uratangizwa mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 10/6/2015 n’uwo muyobozi wawo ku rwego mpuzamahanga.
Mu nama y’iminsi ibiri kuva tariki 10-11/6/2015, ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa ngo bazasabwa guha uruhare rukomeye iterambere ry’umugore, nk’uko byatangajwe na Mme Monique Nsanzabaganwa wungirije umuyobozi wa Banki nkuru y’u Rwanda, akaba anahagarariye New faces New voices mu Rwanda.

Yagize ati “Abagore bagomba ubushobozi bwo kugera kuri serivisi zitandukanye z’imari, burenze guhabwa inguzanyo gusa.”
Yabitangaje mu gitaramo cyo kwakira Mme Graca Machel ubwo yageraga mu i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2015.

Uyu muryango wa New Faces New Voices ufite abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Banki y’isi, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN Women) n’ama banki atandukanye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Karibu uyu mubyeyi ndamukundqa cyane