Kwishyira hamwe kw’abadozi biratanga icyizere ku iterambere ryabo

Abadozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba basanga kwishyira hamwe kwabo bizatuma batera imbere ndetse n’umwuga wabo ukarushaho kugira agaciro.

Nyuma yo gutora abayobozi bahagarariye ishyirahamwe ryabo ku rwego rw’intara, bavuga ko bagiye kubona umurongo bakareka gukora ari ba “nyamwigendaho” ahubwo ko bazafatanyiriza hamwe kuzamura ubumenyi bw’umwuga bakora.

Uwamahoro udoda yizera ko ishyirahamwe ryabo nirikora neza, rizatuma bunguka kurushaho.
Uwamahoro udoda yizera ko ishyirahamwe ryabo nirikora neza, rizatuma bunguka kurushaho.

Uwamahoro Jacqueline udodera mu isoko rya Rwamagana avuga ko iryo shyirahamwe rikoze neza, ryahindura ubuzima bw’abadozi bakarushaho gukora bunguka.

Ati “Imana idufashije iri shyirahamwe rigakomera, ndabona hari byinshi ryatugezaho kuko umwuga wacu wanagira akamaro ugahabwa agaciro gasumbye ako wahabwaga.”

Kalisa Erneste we avuga ko yizeye ko iryo shyirahamwe rizamufasha guhura n’abandi badozi yakungukiraho ubumenyi kuko ubusanzwe ngo yakoraga ari nyamwigendaho.

Nubwo abadozi bishyira hamwe, hari isura mbi bamwe muri bo bambitse umwuga wabo, ku buryo hari ababagereranya n’abafundi kubera kubeshya no kutubahiriza gahunda.

Bamwe mu badozi b'Iburasirazuba, nyuma yo gushyiraho ishyirahamwe ribahuza.
Bamwe mu badozi b’Iburasirazuba, nyuma yo gushyiraho ishyirahamwe ribahuza.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Habanabakize Fabrice, avuga ko kugira ngo abadozi batere imbere bagomba kubanza kwiyambura uwo mwambaro biyambitse utuma bamwe batagirirwa icyizere.

Ati “Abadozi bakundaga kubagereranya n’abafundi kubera kubeshya no kutubahiriza gahunda. Turabasaba guhindura iyo sura biyambitse kandi bagakunda umwuga wabo kuko hari abafite imyumvire ko ari abadozi kubera ko babuze ibindi bakora.”

Abadozi baganiriye na Kigali Today bemeza ko kwishyira hamwe kwabo bizatuma ayo makosa yo kubeshya no kutubahiriza gahunda bayacikaho, kuko abayobozi babo bazajya bahana abayafatiwemo kuko baba bahesha isura mbi abadozi muri rusange.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Habanabakize Fabrice.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Habanabakize Fabrice.

Ishyirahamwe ry’abadozi ku rwego rw’igihugu ryatangiye mu mwaka wa 2014. Ryatekerejwe nyuma yo kubona ko hari abadozi benshi mu Rwanda ariko bakaba batagira aho bahurira.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François, aherutse kuvuga ko 15% by’abakora imirimo idashamikiye ku buhinzi, ubasanga mu budozi. Yavugaga ko baramutse bishyize hamwe, byakorohera Leta kubatera inkunga haba mu kububakira ubushobozi no kubaha amahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka