Kilimanjaro Cement igiye kubakira abatuye umurenge wa Ndera isoko rya kijyambere.

Isosiyete ikora ubucuruzi bwa sima “Kilimanjaro Cement” yiyemeje gufasha abaturage b’umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kububakira isoko rya Kijyambere risimbura iryari ritangiye kubakwa mu buryo butajyanye n’igihe.

Ubuyobozi bwa Kilimanjaro Cement bwatangaje aya makuru ubwo bwifatanyaa n’abatuye uyu murenge wa Ndera mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/10/2014, ugakorerwa ahuzubakwa iri soko mu kagari ka Kibenga.

Abaturage b’uyu murenge bari baragaragaje ubushake bwo kwiyubakira isoko ariko kubera amikoro make bari bagiye kuryubakisha amatafari ya rukarara ndetse bakaba bari banafite ikibazo cy’amabuye bazazamuza umusingi.

Umuyobozi wa Kilimanjaro Cement avuga ko biteguye kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Umuyobozi wa Kilimanjaro Cement avuga ko biteguye kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ubuyobozi bwa Kilimanjaro Cement bumaze kugera muri uyu murenge bwafashe icyemezo cyo gushyigikira igitekerezo cy’aba baturage, maze bwemera kububakira iri soko kandi rikubakwa mu buryo bugezweho rikazakoreshwa imyaka myinshi.

Umuyobozi wa Kilimanjaro Cement, Athman Mbarak Ali, yabwiye abitabiriye uyu muganda ko batari hano mu Rwanda kugira ngo bacuruze gusa, ahubwo ngo nabo bari hano kugira ngo bagire uruhare mu kubaka igihugu.

Ati “ni ubwa mbere nitabiriye ibikorwa by’umuganda hano ariko nishimye cyane kuko nabonye ubushake bw’abaturage mu kwiteza imbere, nanjye numva biranyuze mfata icyemezo ko natwe tugomba kubashyigikira, kandi ntabwo bizagarukira aha n’ahandi tuzahagera dukomeze twubake igihugu”.

Bahise bashyikirizwa Sima yo kuba bakoresha.
Bahise bashyikirizwa Sima yo kuba bakoresha.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko buzashakira aba baturage amabati, amabuye na sima hanyuma abaturage bazakore ibindi bikorwa byo kubaka, guhereza n’ibindi.

Abaturage bakabakaba 300 batishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Muri uyu muganda kandi abaturage 292 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza na star times ifatanyije na TV one na Radio one. Television one na Radio one byishyuriye abaturage ubwisungane mu kwivuza abaturage b’umurenge wa Ndera 192, naho star times yo yishyurira abaturage 100.

Abaturage bari bagiye kubakisha rukarakara ariko bemerewe ubufasha bw'ibikoresho birambye.
Abaturage bari bagiye kubakisha rukarakara ariko bemerewe ubufasha bw’ibikoresho birambye.

Umuyobozi wa TV One na Radio One Kakoza Nkuriza Charles, yavuze ko igikorwa cyo kwishyurira abaturage mitiweri kitazagarukira aha kuko n’umwaka utaha bazongera bakabishyurira. Naho star times yo yemeje ko igihe iri soko rizaba ryuzuye, izatanga television zigezweho abaturage barema isoko bakajya babasha kumenye byinshi mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yashimye cyane ibikorwa bagiye gufatanya n’aba bafatanyabikorwa, maze asaba abaturage b’uyu murenge kuzagaragaza ubwitange mu kubaka iri soko kandi bakanitegura kuribyaza umusaruro.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega igikorwa cyiza cyane, n’ibindi bigo birebereho maze bikomeze bifashe abaturage kwoteza imbere

musada yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka