Kigeme: Abari barambuwe na rwiyemezamirimo barishyuwe

Abaturage n’impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme bari barambuwe na Rwiyemezamirimo wabakoresheje mu mirimo yo gukora imiyoboro y’amazi mu nkambi ya Kigeme bishyuwe na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, kuri uyu wa 24/10/2014.

Abasaga 500 biganjemo impunzi z’Abanyekongo bari baratakambiye inzego zinyuranye zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, akarere ka Nyamagabe, nyuma y’aho Coop Rwanda ibahereye imirimo ntibashe kubishyura.

Abaturage bishyuwe bishimiye amafaranga bahawe n’ubwo bayategereje igihe kinini agatinda kuza.

Umuturage yagize ati “ndishimye cyane. Burya iyo igihe kitaragera ariko Imana turashima igikorwa cyayo uyu munsi natwe turishimye cyane”.

Abaturage biganjemo impunzi bari barambuwe na Rwiyemezamirimo barishyuwe.
Abaturage biganjemo impunzi bari barambuwe na Rwiyemezamirimo barishyuwe.

Félix Mutagoma ukuriye Coop Rwanda yishimiye ubufasha yahawe kugira ngo ikibazo cyo kutishyura gikemuke.

Yagize ati “nkuko bisanzwe leta yacu ihora ituri hafi kugira ngo idufashe gukemura ibibazo by’abaturage MIDIMAR rero n’ubuyozi bw’akarere ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi zabigizemo uruhare nagira ngo mbashimire cyane nivuye inyuma”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha yashimiye kwihanga abaturage bagize kandi ko n’ubufasha bijejwe bwashyizwe mu ngiro.

Yagize ati “ibyari byijejwe abaturage byakemutse, imvugo rero ihura n’ingiro ni ibyo kwishimira ni no gushimira abaturage bagize kwihangana kandi bafitiye ikizere ubuyobozi ko ikibazo kizakemuka, kikaba kimaze gukemuka cyabonewe igisubizo”.

Abaturage bashimiwe kwihangana bagize kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke.
Abaturage bashimiwe kwihangana bagize kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke.

Aba baturage n’impunzi z’Abanyekongo bazishyurwa mu byiciro 2, habanze abakoze imirimo y’amaboko bahabwe amafaranga y’u Rwanda 35 ibihumbi 345 n’amafaranga 270, abatanze ibikoresho byo kubakisha bazakurikireho bishyurwe miliyoni zisaga 47.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka