Kigabiro: Urubyiruko rwungutse igishoro cy’ibikoresho by’imyuga

Urubyiuko rugera kuri 23 rwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga nk’igishoro cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize, nyuma y’uko bari barahawe amahugurwa y’igihe gito na Minisiteri y’Ubucuruizi n’Inganda, ku bijyanye n’ubumenyingiro no kwihangira imirimo.

Kuwa kane tariki 12/2/2015 nibwo bashyikirijwe ibi bikoresho birimo iby’ubudozi, ububaji, ubusudirizi, ubwogoshi rusange no gutunganya imisatsi, bifite agaciro ka miliyoni 4,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urru ubyiruko nirwo rwahawe ibikoresho by'imyuga nyuma yo kwigishwa.
Urru ubyiruko nirwo rwahawe ibikoresho by’imyuga nyuma yo kwigishwa.

Buri muntu mu babihawe, yatwaye ibifite agaciro k’ibihumbi 200; byaratanzwe binyujijwe mu Umurenge SACCO wa Kigabiro.

Uru rubyiruko rwahawe ibi bikoresho mu buryo bw’inkunga-nguzanyo kuko mu gaciro k’amafaranga ibihumbi 200 bahawe, bagomba kuzishyuramo ibihumbi 100 binyujijwe mu kigo cy’imari “Umurenge SACCO” cyayibagejejeho.

Nyuma yo gushyikirizwa ibi bikoresho n’Umurenge SACCO wa Kigabiro ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, uru rubyiruko rwatangaje ko ruzabikoresha neza kugira ngo babibyaze umusaruro kandi bishyure uyu mwenda bagurijwe.

Bamurange Epiphanie w’imyaka 25, yakiriye ibikoresho byo gutunganya imisatsi y’abagore ndetse no gutunganya inzara. Avuga ko we na mugenzi we bafatanyije uwo mushinga, bizeye kuzakora neza bahatana n’abo basanze ku isoko ku buryo bazabasha kubona ababagana babakeneyeho serivise, bityo bakabona amafaranga yo gukemura ibibazo bitandukanye.

Gatete Jean Claude na we yamaze amezi atatu yiga umwuga wo kogosha none ngo nyuma yo kubona ibikoresho yishimiye ko abonye intangiriro y’imikorere myiza ku buryo azabasha kubona amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uwingeri Valens ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kigabiro yasabye urubyiruko rwahawe ibi bikoresho kubikoresha neza kugira ngo bibahe inyungu maze baharanire gukora neza kugira ngo igice basabwa kwishyura kitazabananira, bagahemuka.

Ku bwe, ngo bakaba basabwa kubifata nk’intangiriro y’iterambere ryabo ari na ryo musemburo w’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa SACCO y’Umurenge wa Kigabiro, Nyirabanditsi Arlette, yavuze ko urubyiruko rwo muri uyu murenge ruri muri iyi gahunda ari abasore n’inkumi 64 ariko abamaze kuhageza imishinga bakaba ari 23, ari na bo bahawe iyi nkunga-nguzanyo y’ibihumbi 200 umwe umwe.

Uyu muyobozi ashishikariza urundi rubyiruko rwo mu Murenge wa Kigabiro kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye kuko mu bihumbi 200 bahabwamo inguzanyo y’ibikoresho, haba harimo inkunga y’ibihumbi 100.

Ku ngorane z’uko abantu bamwe basaba inguzanyo mu bigo by’imari ariko ntibishyure, Nyirabanditsi yavuze ko bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’uru rubyiruko kugira ngo itazahomba kandi avuga ko batazananirwa kwishyura kuko bahawe amezi abiri abanza yo kugerageza, bagatangira kwishyura mu kwezi kwa gatatu kw’ibikorwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka